00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda n’u Bufaransa mu bufatanye mu bijyanye n’ubutasi

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Ugushyingo 2022 saa 03:08
Yasuwe :

U Rwanda n’u Bufaransa biri muri gahunda zo gukomeza gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare, aho bivugwa ko mu minsi mike, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cy’u Bufaransa, Jacques Langlade de Montgros, azagirira urugendo i Kigali rugamije gushimangira imikoranire y’impande zombi.

Hari hashize igihe u Bufaransa n’u Rwanda bishimangira imikoranire mu bya dipolomasi n’ubucuruzi. Magingo aya, Sosiyete zo mu Bufaransa zikomeje kuyoboka isoko ry’u Rwanda ndetse nyuma y’igihe kirekire, iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi gisigaye gifite Ambasaderi mu Rwanda.

Ikinyamakuru Africa Intelligence, cyatangaje ko uruzinduko rwa Jacques Langlade de Montgros uyobora Ibiro by’Ubutasi bwa Gisirikare mu Bufaransa, DRM, ruzaba mbere y’uko uyu mwaka wa 2022 urangira. Bivugwa ko rugiye kuba bisabwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Elysée.

Bivugwa ko uyu mugabo nagera i Kigali, azahura na mugenzi we w’u Rwanda, Maj Gen Vincent Nyakarundi hamwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.

Muri Werurwe uyu mwaka, aba bagabo bombi bari bahuriye mu Bufaransa, baganira ku mikoranire n’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Bivugwa ko muri iyo mikoranire, byitezwe ko itsinda ry’abasirikare b’u Rwanda rizajya mu Bufaransa mu myitozo ya gisirikare mu gace Creil kari mu bilometero birenga 60 uvuye mu Mujyi wa Paris.

Muri Werurwe ni bwo de Montgros yahawe kuyobora DRM. Yari avuye mu nshingano zo kuyobora Misiyo y’Ubumwe bw’u Burayi ishinzwe ibijyanye n’amahugurwa y’abasirikare muri Repubulika ya Centrafrique.

Muri icyo gihugu u Rwanda ruhafite ingabo yaba iziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga no kugarura amahoro ndetse n’izindi ziriyo binyuze mu masezerano rufitanye na Repubulika ya Centrafrique. Izo za kabiri zagiyeyo mu mpera z’umwaka wa 2020.

Ubufatanye mu bya gisirikare n’u Rwanda ni kimwe mu byo Perezida Emmanuel Macron yashyize imbere muri iki gihe. Urugero rutangwa ni uko Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Umutekano wo hanze y’Igihugu, DGSE, Bernard Emié amaze igihe mu biganiro n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rw’u Rwanda, Gen Maj Joseph Nzabamwita.

Kimwe mu byo izi mpande zombi bivugwa ko zimaze iminsi ziganiraho harimo ibijyanye n’umutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu minsi ishize kandi ku wa 5 Ukwakira 2022, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yakiriye mu biro bye Umugenzuzi Mukuru w’Igisikare cy’u Bufaransa, Gen Maj Laurent Mercier.

Ibiro Bikuru bishinzwe Ubugenzuzi ni urwego rushamikiye kuri Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa. Bifite inshingano zo gufasha igisirikare cy’igihugu kubaka ubunyamwuga bigendanye n’amahame yo gukunda igihugu, gutegura igisirikare gishobora guhangana n’imbogamizi z’ahazaza no gushimangira imikoranire n’amahanga.

Ni urwego rwashyizweho mu 1961 na Gen Charles de Gaulle agamije kubaka igisirikare gikomeye kurushaho uko byari bimeze. Ni rwo rwego rugenzura ikoranabuhanga ryifashishwa mu ntwaro.

Nko mu 2021, ibi biro byashoye asaga miliyari 1,4 z’ama-euro mu mishinga igamije guteza imbere ikoranabuhanga rikoreshwa mu bya gisirikare.

Bikoresha abakozi barenga ibihumbi 10 barimo abasivile n’abasirikare, aho muri bo 60% aba ari abahanga bafasha igisirikare cy’u Bufaransa kurwana intambara zo ku butaka, mu mazi, mu kirere, ibitero by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Nyuma yo guhura na Mercier, Gen Kazura ku wa 27 Ukwakira 2022, yakiriye Brig Gen François-Xavier Mabin uyobora Ingabo z’u Bufaransa ziri muri Gabon. Nabwo icyo gihe bombi baganiriye imikoranire mu bya gisirikare.

Gen Jacques Langlade de Montgros ategerejwe mu ruzinduko mu Rwanda
‘Inspecteur Général de l’Armement’, Maj Gen Laurent Mercier, yakiriwe na Gen Kazura ku wa 5 Ukwakira
Gen François-Xavier Mabin uyobora Ingabo z'u Bufaransa muri Gabon yakiriwe na Gen Kazura ku wa 27 Ukwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .