U Rwanda n’u Bubiligi byemeranyije kongera ubufatanye mu bya gisirikare

Yanditswe na Habimana James
Kuya 14 Ukuboza 2019 saa 11:19
Yasuwe :
0 0

Itsinda ry’igisirikare cy’u Bubiligi riyobowe na Gen Major Boucké, ryasuye igisirikare cy’u Rwanda bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu bya gisirikare.

Ibi biganiro byibanze ku ngingo zitandukanye zirimo ubuvuzi, imyitozo, gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, Gen Major Ferdinand Safari, yavuze ko uku guhura kuri mu masezerano yasinywe hagati y’igisirikare cy’u Rwanda n’icy u Bubiligi muri Mata 2004.

Ubufatanye bw’igisirikare cy’u Rwanda n’u Bubiligi, bwakunze kandi kwibanda mu kwigisha.

Ishuri ry’igisirikare cy’u Bubiligi, ryagiye ritanga amahugurwa ku basirikare b’u Rwanda, kugeza ubu 100 bize muri iri shuri.

Muri Mata uyu mwaka, uwahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, yahuriye i Kigali n’Umuyobozi w’Ingabo z’u Bubiligi, Gen Marc Campernol, baganira ku masezerano y’ubufatanye.

Uyu musirikare yari mu Rwanda aho yari kumwe n’umuyobozi w’ingabo zirwanira ku butaka muri iki gihugu, Lt Gen Thys, n’umuyobozi w’ingabo zidasanzwe muri iki gihugu, Col Vincent Descheemaeker aho bari bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igisirikare cy'u Bubiligi kiri mu Rwanda mu bufatanye n'icy'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n'Igenamigambi muri Minadef, Gen Major Ferdinand Safari, na mugenzi we w'u Bubiligi, Gen Major Boucké

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza