00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu rugendo rwo gushaka urukingo rwa malaria

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 28 May 2022 saa 08:27
Yasuwe :

U Rwanda ruri mu biganiro n’abafatanyabikorwa batandukanye muri gahunda igamije ko rwabona inkingo za malaria.

Umwaka ushize, OMS yemeje ikoreshwa ry’urukingo rwa malaria rwitwa RTS,S/AS01 ku bana bo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no mu bindi bice mu kurwanya malaria y’igikatu.

Igeragezwa ryakorewe kuri uru rukingo mu bihugu bya Ghana, Kenya na Malawi ryagaragaje ko rutanga umusaruro ku bana barenga ibihumbi 800 rwahawe guhera mu 2019.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kurwanya Malariya n’izindi ndwara z’ibyorezo zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Aimable Mbituyumuremyi, yatangarije The New Times ko u Rwanda ruri mu biganiro n’ibindi bihugu hamwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu kurwanya malaria bigamije kureba ibihugu bikeneye cyane uru rukingo, ibifite ibyangombwa nkenerwa n’uburyo bwo kuba rwatangwa.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2019, muri Afurika indwara ya malaria yagabanutseho 29% mu gihe impfu ziterwa na yo zagabanutse ku kigero cya 60%.

Buri mwaka malaria ku Isi hose ihitana abantu bari hagati ya miliyoni imwe na miliyoni, aho yibasira cyane abana b’imyaka itanu no munsi yayo, abenshi muri bo bakaba ari abatuye mu bice by’ibyaro byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Imibare ya OMS yo ku wa 30 Ugushyingo 2020, yerekana ko abantu miliyoni 229 ari bo bagezweho na malariya mu mwaka wa 2019, ugereranyije n’abagera kuri miliyoni 228 bagezweho n’iyo ndwara mu mwaka wa 2018, mu gihe ikigereranyo cy’abo yahitanye muri 2019 ari 409.000 bari munsi y’abo yari yahitanye muri 2018 bangana na 411.000.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .