00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu mushinga wa gariyamoshi nto i Kigali no gusubizaho mubazi za moto

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 August 2024 saa 11:24
Yasuwe :

Ubwikorezi rusange ni inkingi ikomeye mu bukungu n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’igihugu muri rusange kuko kimwe mu bigaragaza ko igihugu kiri gutera imbere, ni uburyo uru rwego rukora ndetse n’ibibazo birurimo bigashakirwa umuti ku buryo burambye.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bishyize imbere gahunda yo kuvugutira umuti urusobe rw’ibibazo byazonze uru rwego birimo ubuke bw’imodoka zitwara abagenzi, ibikorwa remezo bidahagije, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikiri inyuma n’ibindi bitandukanye.

Mu gukemura ibyo bibazo hakozwe byinshi uko imyaka igenda ishira indi igataha ariko biracyasaba intego zirambye mu kubaka urwo rwego rutajegajega.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), Rugigana Evariste yagiranye na IGIHE, yagaragaje ko mu myaka itanu iri imbere urwego rw’ubwikorezi mu Rwanda ruzaba rwarateye imbere.

Muri iyo myaka itanu kandi hari impinduka zizaba zigaragarira buri wese, uhereye ku biciro, uburyo bwo kwishyura ndetse n’ubwoko bushya bw’imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali.

Ikoreshwa rya gariyamoshi nto, icyerekezo gishya

Rugigana yagaragaje ko mu cyerekezo gishya u Rwanda rufite, hari gahunda yo kuvugurura imikorere ndetse no gukoresha ubwoko bushya bwa gariyamoshi nto zo ku butaka zizwi nka Tram.

Yagize ati “Ahazaza h’ubwikorezi ni heza cyane, tuzaba dufite ubwikorezi bwiza mu Mujyi wa Kigali, tuzaba dufite uburyo bushya bwo kwishyura ingendo, abaturage bagendera ku gihe, hazaba kandi hari gare nziza zijyanye n’igihe, imihanda yagenewe imodoka nini zitwara abagenzi.”

“Hari na gahunda y’ukuntu tuzazana ubwikorezi bukoresha za Tram. Reka tubanze turangize inyigo igaragaza ibibazo biri mu bwikorezi rusange ariko n’ibyo bizaza vuba.”

Yagaragaje ko muri manda nshya y’Umukuru w’Igihugu yatangiye ku wa 11 Kanama 2024, harimo ibyiza byinshi bijyanye n’ubwikorezi.

Tram ni gari ya moshi nto zikunze kwifashishwa mu ngendo rusange mu mijyi minini yo mu bihugu biteye imbere.

Izi tram zibasha gutwara abantu benshi ku giciro gito kandi mu mikorere yazo hifashishwa imihanda iteye nk’iya gari ya moshi.

Izi gariyamoshi nto zizwi nka ‘Tram’ zifashishwa mu mijyi yateye imbere kandi ituwe cyane

Ibiciro bishya n’impinduka mu kwishyura birakomanga

Uyu muyobozi yagaragaje ko ibijyanye n’ibiciro by’ingendo ndetse n’uburyo bwo gufasha abagenzi kwishyura ikiguzi kingana n’urugendo bagenze, biri hafi gushyirwa mu bikorwa.

Ubusanzwe mu Rwanda hakoreshwaga uburyo buzwi nka Single Fare, aho umuntu akozaho ikarita rimwe gusa akishyura amafaranga y’urugendo rwose. Ibyo bizahinduka umuntu abashe kwishyura ibilometero yagenze ‘distance based tariff’.

Yagize ati “Igerageza ryakozwe n’inzego zacu zitandukanye zirimo MINICT, RURA na RISA babonye ko iryo koranabuhanga rishoboka, ariko ubu tugomba gushyiraho amabwiriza afasha ubwo buryo gukora.”

Yagaragaje ko mu gihe ubu buryo buzaba bwatangiye gukoreshwa nta mpungenge zizabaho ku kuba abagenzi bahomba.

Yashimangiye ko kuri ubu hakiri gukorwa inyigo y’uko bizashyirwa mu bikorwa, iteganyijwe kuboneka muri Nzeri 2024 kuko iri gukorwa n’Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo.

Ati “Iyo nyigo nirangira, izagaragaza ibintu tugomba gukora, birimo gushyiraho amabwiriza na yo azashyirwaho mu gihe cya vuba kugira ngo ubwo buryo buzatangire dufite iby’ibanze byose. Ntabwo twahita tuvuga igihe bizaba byatangiye gukoresherezwa kuko inyigo itararangira. Nibura muri Nzeri 2024 ni bwo twazatangaza igihe bizaba byatangiye.”

Yashimangiye ko igeregeza ryakozwe ryatanze icyizere kuko ryagaragaje ko ibyatekerejwe bishoboka.

Nyuma yo gushyira ahagaragara iyo nyigo, biteganyijwe ko hazashyirwaho n’ibiciro bishya by’ingendo bijyanye n’ibiri ku masoko.

Birumvikana ko ibiciro by’ingendo mu gihe cya vuba bishobora kwiyongera cyangwa bikaba byagabanyuka bitewe n’uko ibiciro bya mazutu bizaba bihagaze ku isoko mpuzamahanga.

Uretse kandi gushyiraho uburyo bushya bwo kwishyura ingendo, biteganyijwe ko hari imihanda imwe n’imwe izagenerwa bisi zitwara abagenzi.

Rugigana yemeje ko imihanda izajya igenerwa bisi nini zitwara abagenzi mu masaha ya mu gitondo ndetse na nimugoroba muri cya gihe abagenzi baba ari benshi.

Ibyo na byo biracyari gukorerwa inyigo igamije kurebera hamwe imihanda ishobora kwifashishwa na bisi nini gusa.

Icyerekezo cya moto mu gutwara abantu

Moto ni kimwe mu binyabiziga bikoreshwa na benshi muri Kigali n’ahandi mu gihugu ari na yo mpamvu kuvuga ubwikorezi ukayirengagiza bitapfa korohera uwo ari we wese.

Mu bihe bishize hari imishinga yagiye ishyirwamo imbaraga ariko igapfa rugikubita irimo nko gukoresha utunozasuku ndetse na mubazi kuri moto.

RURA ishimangira ko nubwo mubazi zahagaze, zishobora kuzongera kugaruka ariko haravuguruwe byinshi bigendanye n’imikorere yazo ku buryo zishimirwa n’abatwara moto ndetse n’abagenzi.

Yagaraje ko ikoranabuhanga mu mwuga wo gutwara abantu, rigomba kwimakazwa ariko bigakorwa mu nyungu z’abaturage n’abatanga iyo serivisi.

Ati “Ikoranabuhanga ni ingenzi cyane, rero mubazi izaza ariko icy’ingenzi ni uko tubikora neza, haba abaturage n’aba nyiri moto bakabyishimira.”

Yagaragaje ko moto ifasha mu gutwara abantu kandi ko ari ingenzi bityo ko hagomba gushyirwaho amabwiriza afasha mu gutuma zirushaho gukora neza kuko zikoreshwa n’abantu benshi.

Ati “Tuzashyiraho amabwiriza afasha mu gutuma uyu murimo wo gutwara moto ukomeza gukorwa neza kuko abantu benshi barayikoresha. Ayo mabwiriza agomba kubafasha gutera imbere ubwabo (abatwara moto) no gutwara neza abagenzi.”

Ku birebana n’utunozasuku, uyu muyobozi yasobanuye ko bitakuweho, ahubwo isuku ari yo ikwiye kuba ku mwanya wa mbere bityo ko hari kwigwa uko byazarushaho gukorwa neza.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Rugigana Evariste yagaragaje ko hari icyerekezo cyiza cy'ubwikorezi rusange
Hari gushyirwa imbaraga mu kugura bisi zikoresha amashanyarazi kuko zitangiza ibidukikije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .