00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda mu ngamba zizatuma rutazongera gutumiza hanze ibigori n’ibishyimbo

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 10 September 2024 saa 06:20
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere, urwego rw’ubuhinzi ruzarushaho gutera imbere ku buryo igihugu kizihaza mu biribwa by’umwihariko ibishyimbo, ibirayi n’ibigori ntibizongere gutumizwa mu mahanga.

Uko iminsi igenda, ubuhinzi burushaho gutera imbere hakimakazwa ikoranabuhanga kuva mu ihinga kugeza mu gihe cy’isarura.

Ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko 69% by’Abanyarwanda bakora umwuga w’ubuhinzi, ndetse Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, RAB giherutse gutangaza ko ubuso bw’ubutaka buhingwa buziyongeraho 10% mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ubwo yagezaga Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu ku bagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuri uyu wa 9 Nzeri 2024, yagaragaje ko umusaruro w’ubuhinzi uzazamukaho 50%, bigafasha igihugu kwihaza mu biribwa.

Ati “Hazongerwa ingano y’umusaruro w’ibihingwa by’ingenzi byatoranyijwe, ibyo bihingwa ni ibigori, ibishyimbo, ibirayi, umuceri, imyumbati, ingano n’ibitoki. Hateganyijwe ko tuzihaza mu bihingwa nk’ibigori, ibirayi n’ibishyimbo ku buryo tutazakenera kubitumiza mu mahanga.”

Imibare ya RAB igaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2025 A, ibigori bizahingwa kuri hegitari 274 379, ibishyimbo bigahingwa kuri hegitari 361 901, ibirayi bigahingwa kuri hegitari 59 453, umuceri ugahingwa kuri hegitari 16 605, imyumbati igahingwa kuri hegitari 66 426, soya igahingwa kuri hegitari 7305, ingano kuri hegitari 8078 na ho imboga zikazahingwa kuri hegitari 8491.

Dr. Ngirente yahamije ko uyu musaruro uziyongera binyuze mu kongera ingano y’ifumbire mvaruganda mu Gihugu, kuyigeza ku bahinzi ku gihe, kongera ingano y’ifumbire ikoreshwa ikava ku bilo 70 kuri hegitari ikagera ku bilo 94,6 kuri hegitari kandi byose bikajyanishwa n’imiterere y’ubutaka.

Kuri ubu mu Karere ka Bugesera hari uguganda rutunganya toni ibihumbi 100 z’ifumbire mvaruganda, hakavangwa ubwoko bw’ibinyabutabire bitandukanye hagendewe ku butaka izakoreshwaho.

Usibye intego yo kwihaza mu biribwa, binateganywa ko umusaruro ukomoka ku buhinzi woherezwa hanze uzinjiriza u Rwanda arenga miliyari 3.2$ avuye kuri miliyari 1.4$.

Hazakomeza kandi imishinga yo guteza imbere ubuhinzi bw’ibihingwa ngengabukungu birimo ikawa, icyayi n’ibireti, hibandwa ku gusazura ibiti bishaje no kugeza ingemwe ku bahinzi hirya no hino mu Gihugu.

Igihembwe cy’Ihinga cya A cyeramo umusaruro ugera kuri 70% by’ukoreshwa mu gihugu mu mwaka wose.

Umusaruro w’ibigori mu gihembwe cya 2024 A wari ku mpuzandengo ya toni ebyiri kuri hegitari, ibishyimbo byeze kuri hegitari byari ibilo 709, na ho umusaruro w’ibirayi wari toni 8.5 kuri hegitari.

Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yavuze ko ubuhinzi buzarushaho gutezwa imbere muri iyi myaka itanu iri imbere
U Rwanda rwifuza kwihaza ku musaruro w'ibigori ku buryo rutazifuza kubitumiza hanze
Hazakomeza kongerwa ifumbire mvaruganda ikoreshwa mu guhinga ibihingwa bitandukanye
Umusaruro w'ubuhinzi uziyongeraho 50% mu myaka itanu iri imbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .