U Rwanda mu bihugu bihiga ibindi byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu guhanga udushya

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Kanama 2018 saa 06:31
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa Karindwi mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, bihiga ibindi mu guhanga udushya.

Ku rwego rw’Isi rwashyizwe ku mwanya wa 99 mu bihugu 126 byakorewemo ubushakashatsi.

Ni mu cyegeranyo Mpuzamahanga cy’ibijyanye no guhanga udushya ‘Global Innovation Index’, cyakozwe na Kaminuza ya Cornell, ishuri ry’ubucuruzi ‘Insead’ n’Umuryango Mpuzamahanga urengera umutungo mu by’ubwenge.

Mu cyumweru gishize nibwo hasohotse iki cyegeranyo cyagaragaje ko Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ikiri inyuma mu rwego rwo guhanga udushya ugereranyije n’utundi turere.

Nubwo aka gace kadahagaze neza, umusaruro w’ibihugu ukwabyo ntabwo ari mubi kuko muri 20 byateye imbere mu guhanga udushya, harimo bitandatu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Birimo Kenya, Mozambique, u Rwanda, Madagascar, Afurika y’Epfo na Malawi.

Iki cyegeranyo kigira kiti “Ni ingenzi kugaragaza ko Kenya, u Rwanda, Mozambique, Malawi na Madagascar, byateye imbere mu guhanga udushya, nibura bwikube inshuro eshatu ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka umunani ishize”.

Icyegeranyo cy’ibijyanye no guhanga udushya mu 2018, cyakorewe mu bihugu 126, cyitaye ku kureba icyerekezo cyagutse cy’ibihugu mu guhanga udushya, ubushake bwa politiki, uburezi, ibikorwa remezo n’imikorere myiza y’ibigo.

U Rwanda rufite imishinga y’udushya mu ikoranabuhanga nka AC Group yakoze Tap&Go, FabLab, KLab ifatwa nk’uruganda rwo guhanga udushya mu ikoranabuhanga.

Rufite kandi Kaminuza ya Carnegie Mellon, ikigo cy’ubumenyi mu by’imibare (AIMS) n’ibindi.

Ruherutse gutangiza Ikigega cyo guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga no guhanga udushya ‘Rwanda Innovation Fund (RIF).

Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ni iya nyuma ku rutonde rw’uturere dutandukanye n’amanota 25%.

Amerika y’Amajyaruguru niko gace kahanze udushya cyane n’amanota 56% mu gihe u Burayi bufite amanota 47%.

Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa mbere muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’iya 58 ku Isi.

Ikurikirwa na île Maurice ya 75, Kenya ya 78, Botswana ya 91, Tanzania ya 92, Namibie ya 93, u Rwanda rwa 99 na Sénégal ya 100 ku Isi.

Kenya, Tanzania na Namibia byateye imbere ugereranyije n’umyanya byariho mu 2017, mu gihe u Rwanda na Sénégal, byagumye ku myanya byariho naho Afurika y’Epfo, île Maurice na Botswana bigatakaza imyanya yabyo ku rwego rw’Isi.

Mu bihugu 10 ku Isi bihagaze nabi kurusha ibindi mu guhanga udushya, umunani ni ibyo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Tap&Go kamwe mu dushya twahanzwe mu Rwanda dufasha mu gutega imodoka zitwara abagenzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .