U Rwanda mu bihugu 26 bigiye koroherezwa kubona imiti ivura kanseri

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 29 Kamena 2020 saa 04:01
Yasuwe :
0 0

Ibigo American Cancer Society (ACS) na Clinton Health Access Initiative (CHAI) byasinye amasezerano n’ibigo bikora imiti birimo Pfizer, Novartis na Mylan, hagamijwe koroshya uburyo ibihugu 26 byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara na Aziya bibona imiti ivura kanseri.

Ni amasezerano azatuma ibihugu birebwa nayo birimo u Rwanda byoroherwa no kubona imiti igera kuri 20 ivura kanseri, bikazatuma bizigama nibura 59% by’amafaranga byagombaga gukoresha mu kugura iyo miti.

Muri ayo masezerano, imiti yose izaba yujuje ibisabwa n’Ikigo gishinzwe ibiribwa n’imiti muri Amerika, US FDA, n’amabwiriza y’Ikigo cy’u Burayi gishinzwe iby’Imiti (EMA). Iyo miti izaba iri ku isoko ku giciro gishya kandi kiganirwaho mu buryo bwihariye ku bihugu byemeranyijweho.

Umuyobozi w’Ihuriro nyafurika ryo kurwanya kanseri, akaba na Minisitiri w’Ubuzima wa Nigeria, Prof Isaac Adewole, yavuze ko mu gihe ubwandu bwa kanseri bukomeza kwiyongera kuri uyu mugabane, ari ngombwa ko hongerwa uburyo bufasha ibihugu kuyivura ku rwego rwo hejuru kandi budahenze.

Yakomeje ati "Urebye uburyo bukenewe mu kuvura kanseri zikomeje guteza imfu nyinshi, aya masezerano mashya azadufasha guteza imbere ubuzima no kugabanya umubare w’abapfa muri Afurika bazize kanseri.”

Imiti ikubiye muri ayo masezerano ireba ubwoko 27 bwa kanseri zitandukanye zinahitana benshi muri Afurika zirimo kanseri y’ibere, iy’inkondo y’umura n’iy’ubugabo. Izo kanseri ni zimwe mu zivurwa, kandi zihariye 38% by’uburwayi bwa kanseri mu bihugu birebwa n’aya masezerano.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubuvuzi muri American Cancer Society, William G. Cance, yavuze ko ubu bufatanye nta kabuza buzaramira ubuzima bwa benshi.

Kanseri zikomeza kwiyongera muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, aho bibarwa ko mu mwaka wa 2018 hagaragaye uburwayi bushya 811,000 n’abantu 534,000 bahitanwe na kanseri zitandukanye.

Ibyo bikiyongeraho ko nk’abantu barwaye kanseri bo muri ako karere usanga bafite ibyago byo gupfa bikubye inshuro ebyiri abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko bo usanga batinda kwisuzumisha ndetse bamwe ntibabone ubuvuzi bukwiye.

Aya masezerano mashya arareba ibihugu 23 byo muri Afurika, byihariye 74% bya kanseri nshya ziboneka muri Afurika, mu mwaka. Ibindi bitatu ni ibyo muri Aziya.

ACS na CHAI byatangiye gukorera hamwe mu 2015 hagamijwe guteza imbere ubuzima n’ubuvuzi bwa kanseri muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, mu bufatanye na guverinoma n’ibigo bivura kanseri.

Ni ubufatanye bugamije gushakira umuti uguhenda kw’imiti, kunoza uburyo igera ku bayikeneye no guharanira ko habaho ubucuruzi budahenze ku miti ifite akamaro kurusha ikaboneka bitagoranye kandi ku giciro cyoroheje.

Umuyobozi Mukuru wa CHAI, Dr. Iain Barton, avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kugeza imiti ku bayikeneye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, hakiri akazi gakomeye gakeneye gukorwa.

Yakomeje ati “Ubu bufatanye ni intambwe ikomeye mu kugeza kuri benshi imiti yo ku rwego rwo hejuru ivura kanseri, bikazatuma turushaho gusatira ubuvuzi bwa kanseri budaheza ku bantu bose.”

Mu mwaka wa 2017 nabwo ACS na CHAI byasinye amasezerano n’ibigo Pfizer na Cipla, hagamijwe koroshya uburyo imiti 16 ivura kanseri yarushaho kugera mu bihugu bitandatu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Haje kwiyongeraho ibindi bitatu mu Ugushyingo 2019.

Binyuze muri ayo masezerano, ibihugu byabashije kubona imiti idahenze, ku buryo byashoboye kuzigama 56% ku kiguzi byagombaga gukoresha. Ni uburyo bwatumye ibihugu biri muri iyi gahunda birushaho kwita ku barwayi benshi.

Abayobozi b’ibigo bya Mylan, CHAI na ACS bagaragaje ko biteye ishema gufatanyiriza hamwe, hagamijwe kuramira ubuzima bw’abarwaye kanseri zikomeje guhitana benshi ku Isi.

Ibindi bihugu byinjiye muri ubu bufatanye birimo Botswana, Cameroon, Eswatini, Ethiopia, Ghana, Cote d’Ivoire, Kenya, Lesotho, Liberia, Malawi, Mali, Mozambique, Namibia, Nigeria, Senegal, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Sudan, Tanzania, Uganda, Zambia na Zimbabwe.

Mu bihugu bya Aziya harimo Vietnam, u Buhinde na Myanmar.

U Rwanda rukomeje kubaka ubushobozi mu buvuzi bwa kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .