00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku mwanya wa Gatandatu muri Afurika mu bihugu byoroshya kubona Viza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 Ukuboza 2021 saa 09:06
Yasuwe :

U Rwanda ruri ku mwanya wa Gatandatu mu bihugu bya Afurika byorohereza abantu kubona Viza, aho rukurikiye Gambia, Benin, Seychelles, Sénégal na Ghana mu gufungurira amarembo abatuye uyu mugabane.

Raporo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, igaragaza uburyo ibihugu bituye uyu mugabane bifungurirana amarembo igaragaza ko u Rwanda rwazamutseho amanota 0,868 ugereranyije na 1,0 Benin ya mbere ku rutonde yazamutseho.

Mu bihugu biri inyuma kuri uru rutonde mu gufungurira amarembo ibindi byo muri Afurika harimo Libya, Djibouti, Sudani y’Epfo na Guinea.

Abanyafurika bose bakorera ingendo mu Rwanda umubare munini ni abafatira Viza ku mipaka mu gihe abaturuka mu bihugu batazakwa biri munsi ya 20. Ibihugu bitatu bya mbere kuri uru rutonde; Benin, Seychelles na Gambia byo nta Viza bijya byaka umuturage wo muri Afurika ubigannye.

U Rwanda ruherutse gukuraho ikiguzi cya Viza ku baturage ba AU, abo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) n’abo mu bihugu bihuriye ku Rurimi rw’Igifaransa (Francophonie) hagamijwe korohereza abanyamahanga kurugana.

Iyi raporo igaragaza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bibiri bidakora ku nyanja [rwo na Uganda] biri muri 20 bya mbere bifungurira amarembo Abanyafurika. Rugaruka kandi mu cyiciro cy’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba [rwo na Tanzania] byateye intambwe igaragara mu myaka itanu ishize mu gufungurira amarembo Abanyafurika.

Raporo igaragaza kandi ko ibigo by’indege bibiri, RwandAir na Ethiopian Airlines, aribyo byonyine byo kuri uyu mugabane bifite uruhushya rutangwa n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga mu by’Ingendo, IATA, mu kugenzura ko abantu bapimwe kandi bipimishije Covid-19.

Iyi raporo ikozwe mu gihe Isi imaze imyaka ibiri mu bihe bitoroshye bya Covid-19 byatumye ingendo zihagarara. Ubu abakora ingendo basabwa kuba bipimishije kandi barikingije.

Ku Mugabane wa Afurika, Raporo igaragaza ko Abanyafurika miliyoni 77 aribo bamaze kwikingiza Covid-19 mu buryo bwuzuye.

Ku rundi ruhande, Pasiporo y’u Rwanda iri ku mwanya wa 87 ku Isi mu zikomeye aho ifite amanota 61. Inganya ubushobozi n’iya Benin n’iya Mongolia.

Icyegeranyo cyakozwe na Henley Passport Index giherutse kugaragaza uko Pasiporo zirutana. Umunyarwanda ufite Pasiporo ashobora kwinjira mu bihugu 61 atishyuye Viza cyangwa se ayifatiye ku mupaka mu gihe ibyo asabwa guhaguruka ayifite ari 138.

U Rwanda ruri ku mwanya wa Gatandatu mu gufungurira amarembo Abanyafurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .