U Rwanda ku isonga mu bihugu bishyigikiye cyane isoko rusange rya Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Gicurasi 2020 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Inyigo yakozwe ku buryo umugabane wa Afurika witeguye gutangira ubucuruzi ku isoko rusange, yagaragaje ko u Rwanda ruri ku isonga mu bihugu bishishikajwe cyane n’iri soko kandi birishyigikiye.

Iyi raporo yiswe ‘AfCFTA Year Zero Report’ yatangajwe n’ ihuriro ry’abantu bakomeye baharanira impinduka Afurika ikeneye, AfroChampions Initiative, ryatangijwe muri Mutarama 2017.

Yerekana ibihugu bishishikajwe cyane n’urugendo rw’isoko rusange rya Afurika (AfCFTA), ndetse n’ibyiteguye kurishyira mu bikorwa yaba mu bijyanye n’ibikorwa remezo by’ubucuruzi, kunoza ibijyanye na za gasutamo ndetse no kugera ku nguzanyo ku bazifuza.

U Rwanda rufite amanota 83.93 ku ijana mu bijyanye no gushyigikira isoko rusange rya Afurika. Eritrea ni yo iri ku mwanya wa nyuma mu bigaragaza ubushake cyane n’amanota 0.85 ku ijana.

Ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba n’Uburengerazuba byihariye imyanya icyenda ya mbere y’ibifite ubushake bwinshi bw’uko iri soko ritangira.

Michael Kottoh ufite ubushakashatsi mu nshingano ze muri Afrochampions, yavuze ko ‘u Rwanda ari urwa mbere mu bijyanye no gushyigikira cyane isoko rusange ndetse n’urwa kabiri mu kwitegura kurishyira mu bikorwa’.

Avuga ko iyo uhuje ubushake ndetse no kwitegura gushyira mu bikorwa iryo soko, usanga u Rwanda ruri ku isonga mu bihugu byose 55.

Kottoh asobanura ko basanze hari ibihugu bishyigikiye isoko ariko nta myiteguro yo kurishyira mu bikorwa bifite hakaba n’ibindi byiteguye gushyira mu bikorwa ariko bidafite ubushake.

Uretse u Rwanda, ibindi bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba biri mu myanya ya mbere 10 ni Uganda iri ku wa Kane, Kenya ku wa Karindwi, na Djibouti iri ku wa cyenda.

Ibihugu bitanu byo muri Afurika y’Iburengerazuba biri mu myanya 10 ya mbere birimo Mali iri kuwa Kabiri, Togo ku wa gatatu, Ghana iri ku wa gatanu, Niger ku wa Gatandatu na Senegal kuwa munani. Sao Tome et Principe yo muri Afurika yo hagati iri ku mwanya wa 10.

Nta gihugu nta kimwe cyo muri Afurika y’Amajyepfo cyangwa iy’Amajyaruguru cyagaragaye mu bifite ubushake bw’uko ubucuruzi ku isoko rusange butangira.

Afurika y’Epfo ifite amanota menshi mu bijyanye no kwitegura gushyira mu bikorwa isoko rusange agera kuri 68% igakurikirwa n’u Rwanda rufite 67.8%. Sudan y’Epfo, byagaragaye ko ari cyo gihugu kititeguye na gake.

U Rwanda kandi rushimirwa ko rwerekanye ko bishoboka ko igihugu kigira ubushake ndetse kikanitegura gushyira mu bikorwa, bityo ibihugu byinshi bikaba bisabwa kurwigana kuko bishoboka.

Intego yo gusuzuma uko ibihugu byiteguye yari ukugira ngo harebwe ubushobozi bwo gukora ubucuruzi ku bihugu byose hatitawe ku gihe byinjiye mu masezerano y’isoko rusange.

Muri rusange urwego rw’uburyo ibihugu bifite ubushake ku isoko rusange ni 44.48 ku ijana naho urw’uko byiteguye kurishyira mu bikorwa ni 49.15 ku ijana.

Umushakashatsi akaba n’umujyanama mu bya tekiniki muri Afrochampions, Richard Adu-Gyamfi, avuga ko u Rwanda ari urugero rwiza ku bindi bihugu, aho gushyira umukono ku masezerano bigendana n’ibikorwa byo kuyubahiriza.

Gutangira ubucuruzi nk’uko biteganywa mu masezerano y’isoko rusange rya Afurika (ACFTA), byagombaga kuba kuwa 1 Nyakanga 2020, ariko ntabwo bikibaye bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi yose.

Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018 biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1.3 batuye Afurika n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 3400 z’amadolari ya Amerika.

Amasezerano y'isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .