00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ku isonga mu bihugu bifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 14 August 2024 saa 09:43
Yasuwe :

U Rwanda rukomeje kuba intangarugero mu guteza imbere abagore mu nzego zifata ibyemezo, aho ubu abafite imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko yarwo bageze kuri 63.75%.

Cuba ni yo igwa mu ntege u Rwanda mu kugira abadepite b’abagore benshi. Mu badepite 470 ifite, abagera kuri 262 ni abagore, bangana na 55.7%. Iki gihugu gikurikirwa na Nicaragua ifite abadepite 91 abagore bakaba 49 bangana na 53.8%.

Ibindi bihugu biri mu bya mbere bifite abadepite benshi b’abagore birimo Andorra, Mexique na Nouvelle-Zélande na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zifite 50%.

Kuri uyu wa 14 Kanama 2024 ni bwo abagize Inteko Ishinga Amategeko 80 barimo abagore 51 n’abagabo 29 barahiriye kuzuza inshingano zabo mu myaka itanu iri imbere.

Ni umubare wiyongereye kuko wavuye kuri 61.25%, aho mu muri 80 bari mu nshingano zo kuba intumwa za rubanda barimo abagore 49 n’abagabo 31.

Uretse kwiharira imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko, bikaba umuhigo u Rwanda rwihariye mu Isi, no mu buyobozi bw’Inteko igiye kumara imyaka itanu mu nshingano, abagore ni bo biganje.

Nk’ubu Kazarwa Gertrude w’imyaka 60 y’amavuko, ni we watorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite n’amajwi 73, atsinze Depite Nizeyimana Pie wagize amajwi 5.

Depite Kazarwa asimbuye Donatille Mukabalisa usanzwe ari na Perezida w’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri Muntu, PL wari umaze imyaka irenga 10 kuri uwo mwanya.

Ni mu gihe Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma na we yabaye umugore, kuko uwo mwanya wegukanywe na Uwineza Beline wagize amajwi 79.

Yari asanzwe ari Visi Perezida wa Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC.

Icyakora abo bazafatanya na Depite Mussa Fazil Harerimana watowe nka Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ushinzwe Ubuyobozi n’Imari wagize amajwi 77.

Uretse mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, abagore bihariye umwanya munini no mu nzego zisanzwe z’ubuyobozi ni ngombwa ko abagore bagomba kwiharira 30% by’abayoboye urwego runaka.

Itegeko Nshinga riteganya ko Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, ugirwa n’imyanya 80 ariko ihatanirwa n’imitwe ya politiki ni 53, indi 24 igenewe abagore, ibiri igenewe urubyiruko, undi usigaye ukajyamo uhagarariye abafite ubumuga.

Mu matora y’Abadepite yabaye ku wa 14-15 Nyakanga 2024, Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe ya politike byari byifatanyije ari yo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR, byagize amajwi 68.83%.

PL yagize 8.66%, PSD igira 8.62%, PDI igira 4.61%, DGPR-Green Party yo igira 4.56% naho PS Imberakuri ifite 4.51%.

Ibyo byatumye Umuryango FPR-Inkotanyi wegukana intebe 37 mu Nteko Ishinga Amategeko, PL intebe eshanu, PSD eshanu, PDI ebyiri, Green Party ebyiri na PS Imberakuri ebyiri.

Ugereranyije n’amatora y’Abadepite ya 2018, ubona ko Imyanya y’Umuryango FPR-Inkotanyi yagabanyutseho intebe eshatu kuko ubushize zari 40 (yari iri kumwe na PDI yari yahawe intebe imwe none ubu ifite ebyiri).

Intebe za PL mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ziyongereyeho imwe, iza PSD, PS Imberakuri n’iza Green Party zagumye uko zari zimeze.

Umubare w’abagore bari mu Nteko Ishinga Amategeko wiyongereye mu gihe muri mu 2018 wari wagabanutse ugereranyije na manda yari icyuye igihe, aho bavuye kuri 63.7% baba 61.25%.

Abagore bihariye 63.75% by'abagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda
Abagore bagize Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda ni 51 mu gihe 29 ari abagabo
Kazarwa Gertrude yatorewe kuyobora Inteko Ishinga Amategeko
Depite Mussa Fazil Harerimana (iburyo) yatowe nka Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, ushinzwe Ubuyobozi n’Imari wagize amajwi 77 mu gihe Uwineza Beline yatowe nka Visi Perezida ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma na we yabaye umugore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .