U Bwongereza: Ishyaka rya Minisitiri w’Intebe Boris Johnson ryatsinze amatora

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 13 Ukuboza 2019 saa 10:19
Yasuwe :
0 0

Imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu matora yabaye kuri uyu wa Kane, igaragaza ko ishyaka ry’abadaharanira impinduka [Conservatives] riyobowe na Minisitiri w’Intebe Boris Johnson, ryegukanye imyanya 358 kuri 650 yahatanirwaga mu bagize Inteko Ishinga amategeko.

BBC yatangaje ko iyi ntsinzi igiye guha ubwiganze ishyaka rya Minisitiri w’Intebe Boris mu nteko ishinga amategeko, n’ububasha bwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Brexit, yo gukura u Bwongereza mu Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bitarenze Mutarama 2020, impande zombi zaba zemeranyije ku masezerano y’imikoranire cyangwa atemejwe.

Biteganyijwe ko nyuma y’imibare ntakuka ku byavuye mu matora, Conservative Party rya Boris Johnson riziharira imyanya 364 mu nteko ishingamategeko, iry’abakozi rikagira imyanya 203, indi myanya isigaye igatwarwa n’andi mashya mato.

Boris Johnson yatoreye mu gace ka Uxbridge mu burengerazuba bw’umujyi wa Londres, yagize ati ”Birasa n’aho iyi guverinoma iyobowe na Conservative Party yongeye guhabwa inshingano nshya zo gushyira mu bikorwa umugambi wa Brexit.”

”Ikiruta byose, ndashaka gushimira abaturage b’iki gihugu bitabiriye aya matora yo muri uku kwezi, nubwo tutifuzaga ko abaho; ariko ntekereza ko aduhaye amateka mashya, muri iyi guverinoma, n’amahirwe yo guha agaciro ubushake bwa demokarasi y’abaturage b’u Bwogereza, bifuje guhindura iki gihugu kikaba cyiza kurushaho.”

Jeremy Corbyn uyobora ishyaka ry’abakozi unaharanira ko u Bwongereza butava muri EU hatemejwe amasezerano y’imikoranire, yatangaje ko ishyaka rye ritahiriwe n’amatora yo kuri uyu wa Kane, kandi ko atazahatana mu yandi matora mu bihe biri imbere, nyamara abo mu ishyaka rye bifuza ko yakomeza kubahagararira.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald J. Trump, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yashimiye Boris Johnson ku bw’intsinzi. Yavuze ko u Bwongereza na Leta zunze ubumwe za Amerika bibonye ubwisanzure mu kugirana amasezerano menshi y’ubucuruzi nyuma ya Brexit.

Yongeyeho ko amasezerano bazagirana azaba aruta kure kandi afite inyungu zirenze iz’ayo bari kugirana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Minisitiri w'Intebe Boris Johnson yishimiye gutsinda amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .