Ayo mafaranga yemejwe kuwa Gatandatu tariki 25 Kamena ubwo hasozwaga inama ihuza abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM) yari imaze iminsi ibera i Kigali.
Ayo mafaranga azahabwa u Rwanda ni amwe muri miliyoni 217£ u Bwongereza bwiyemeje gutanga mu bihugu bigize Commonwealth hagamijwe guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Biteganyijwe ko ku ruhande rw’u Rwanda, ayo mafaranga azifashishwa mu guhugura abarimu no gushyigikira gahunda zose zigamije uburezi bw’abakobwa.
Pakistan ni ikindi gihugu kizahabwa inkunga yo gufasha abana b’abakobwa baturuka mu miryango itishoboye, kujya mu mashuri.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, wari mu Rwanda, yavuze ko uburyo bwiza bwo guhindura Isi, ari ugushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa.
Ati “Guha abana bose amahirwe yo kwiga neza nibura imyaka 12, tuba turi kubaka imiryango ihamye kandi izaba yishoboye ejo hazaza.”
Amafaranga azahabwa u Rwanda azifashishwa muri gahunda izwi nka Girls in Rwanda Learn (GIRL). Hazabaho guhugura abarimu mu rurimi rw’Icyongereza, gutanga ubufasha mu bya tekiniki no gutuma abana b’abakobwa badata amashuri.
Hagati ya 2015 na 2020, u Bwongereza bwafashije abakobwa basaga miliyoni 8.1 ku Isi kubona uburezi bukwiriye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!