Ibi byagaragajwe na Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe, tariki ya 28 Ugushyingo 2024 nyuma yo kuganira na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.
Ambasaderi Thorpe yavuze ko umubano w’ibi bihugu byombi ukomeye, kandi ko “Guverinoma y’u Bwongereza n’iy’u Rwanda bishyize imbere iterambere ry’ubukungu. Kugira ngo tubigereho, dukeneye urwego rw’uburezi ruhamye, ubukungu bukomeye, ubucuruzi n’ishoramari binoze. Gukorana ni byo bizaduha imbaraga.”
Nk’uko New Times yabitangaje, Ambasaderi Thorpe yasobanuye ko yaganiriye na Minisitiri w’Intebe ku ntego z’ingenzi zikubiye muri NST2 n’uko Guverinoma y’u Bwongereza yafasha iy’u Rwanda kuzigeraho.
Ati “Twaganiriye ku ntego z’ingenzi za NST2 n’uko u Bwongereza bwazishyigikira, cyane cyane mu burezi, imibereho y’abaturage, ivugurura ry’inzego za leta n’ubuhinzi.”
Uyu mudipolomate yasobanuye ko Ambasade y’u Bwongereza iteganya gutangiza umushinga wo gufasha abana bafite ibyago byo guta amashuri abanza, by’umwihariko abakobwa n’abafite ubumuga.
Mu gushyira mu bikorwa uyu mushinga, Ambasade y’u Bwongereza izatanga umusanzu mu kuziba icyuho cy’ibikorwaremezo mu mashuri, icy’abarimu, inafashe mu gushakira abanyeshuri ibikoresho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!