00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri wo mu Bwongereza yemeye ko yabeshyeye Amb.Nduhungirehe ku bwicanyi bwa ADF

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 March 2025 saa 09:10
Yasuwe :

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Collins of Highbury, yanditse ibaruwa ivuguruza ibyo aherutse gutangariza mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe ku bantu 70 bishwe batemwe n’umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Ku wa 26 Gashyantare 2025 ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri Collins of Highbury yabajijwe ibijyanye n’impfu z’abakirisitu 70 baherutse kwicwa n’umutwe wa ADF, hakoreshejwe imihoro n’inyundo.

Imirambo y’aba bantu uko ari 70 yasanzwe mu rusengero muri teritwari ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mu gusubiza, Minisitiri Collins of Highbury yahise avuga ko yahuye na Minisitiri Nduhungirehe i Genève bakabiganiraho, ariko u Rwanda rugahakana ibirego byose rushinjwa.

Ni imvugo yongereye ikibatsi mu mubano wajemo agatotsi hagati y’ibihugu byombi, ndetse u Rwanda rwabigaragaje nk’ubujiji no gushaka kuyobya Isi ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba wa RDC.

Ku wa 28 Gashyantare 2025, Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yahise ahamagazwa ngo atange ibisobanuro kuri iyi ngingo.

Nyuma y’aho Minisitiri Collins ashobora kuba yarumvise uburemere bw’ikosa yakoze, ahitamo kwandika ibaruwa igaragaza ko yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ibinyoma.

Minisititri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yabwiye The New Times ko ku wa 1 Werurwe 2025 yabonye ibaruwa yandikiwe na Minisitiri Collins igaragaza ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’umutwe w’iterabwoba wa ADF.

Ati “Twabonye ibaruwa ariko ntabwo yigeze asaba imbabazi.”

Amakuru ahamya ko muri iyi baruwa, Collins yahamije u Rwanda ntaho ruhuriye n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ndetse ko atigeze aganira na Minisitiri Nduhungirehe ku byerekeye igitero uyu mutwe wagabye.

Biteganyijwe kandi ko Collins yandikira ibaruwa Lord Alton wamubajije ikibazo ku gitero cya ADF kugira ngo hakosorwe ibyavuzwe kandi bishyirwe mu nyandiko, bikazanatangazwa ku rubuka rw’Inteko Ishinga Amategeko.

Umubano hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza watangiye kuzamo agatotsi nyuma y’uko iki gihugu gitangaje ko kigiye gufatira u Rwanda ibihano kubera ibirego rushinjwa byo gutera inkunga umutwe wa M23 no kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC, ariko rwo rukabihakana ndetse rukanerekana ibimenyetso bifatika.

U Rwanda rushinja u Bwongereza kwihutira gufata uruhande mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

U Rwanda kandi rwerekana ko rutewe impungenge n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorana n’ingabo za FARDC, Abarundi, abacanshuro b’Abanyaburayi na SAMIRDC muri kilometero nke cyane uvuye ku mupaka uhuza u Rwanda na RDC bagamije gukuraho ubutegetsi mu Rwanda, bityo rukavuga ko rudateze gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho mu gihe uyu mutwe ugihari.

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe Afurika, Collins of Highbury yandikiye Minisitiri Nduhungirehe ahamya ko u Rwanda ntaho ruhuriye na ADF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .