U Bwongereza bwatanze inkunga ya miliyari 3.7 Frw igenewe impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda

Yanditswe na Habimana James
Kuya 9 Mutarama 2020 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Ikigega cy’u Bwongereza gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (DFID), cyageneye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, WFP, inkunga ya miliyoni eshatu z’amapawundi (miliyari 3.7 Frw) yo gufasha mu kunoza imirire ku mpunzi z’Abarundi zirenga 60 000 ziri mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe.

UK Aid yakomeje gutanga ubufasha mu guhangana n’igabanuka ry’inkunga zigenewe impunzi no mu gutangiza uburyo bwo guha amafaranga impunzi mu buryo bwo kuzifasha kwibeshaho.

Guha impunzi amafaranga bituma zibasha kugura ibiribwa zihitiyemo ku masoko ari hafi y’inkambi ziherereyemo, bikanagira uruhare mu bukungu bw’aho inkambi ziherereye.

Ku bufasha bwa DFID, WFP ikomeza gutanga ibiribwa bifite intungamubiri ku babikeneye mu Nkambi ya Mahama harimo ku bana bari munsi y’imyaka ibiri, abagore batwite, abafite virusi itera Sida n’abarwaye igituntu bari ku miti.

Kugeza ubu ikibazo cy’igwingira muri iyi nkambi cyaragabanutse kiva kuri 46% mu 2015 kigera kuri 25.5% mu 2019.

Umuyobozi wa DFID mu Rwanda, Sarah Metcalf, yagize ati “Nishimiye ko ubufasha bwa Leta y’u Bwongereza bwagiye bufasha imirimo ya ngombwa ya WFP, mu gutanga ibiribwa bifite intungamubiri no kurengera impunzi ziri mu Rwanda.”

Umuyobozi wa WFP mu Rwanda, Edith Heines, yavuze ko “ubu bufasha buhawe PAM buzakomeza kugera ku bagore bafite intege nke, abakobwa, abahungu n’abagabo bari muri Mahama, ubuzima bwabo bukomeze kuba bwiza.”

Kugeza ubu abana n’abagore bagize 75% by’umubare w’impunzi zose ziri mu Nkambi ya Mahama. Mu bufasha WFP iha izo mpunzi harimo uburyo buvanze bw’inkunga y’ibiribwa n’amafaranga.

Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama mu 2015, nyuma y’imidugararo ikomeye yakurikiye icyemezo kitavuzweho rumwe cya Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi cyo kwiyamamaza kuri manda ya gatatu kitavuzweho rumwe.

Inkambi ya Mahama icumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 60

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza