00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwagiranye amasezerano na Nigeria yo kwakira abanyamahanga b’abanyabyaha

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 July 2022 saa 11:28
Yasuwe :

Indege yakodeshejwe na Guverinoma y’u Bwongereza itwaye abantu 21 bakomoka muri Ghana na Nigeria, yageze i Lagos ku wa Kane. Ubwo yageraga muri icyo gihugu, byahise bitangazwa ko Nigeria n’u Bwongereza byagiranye amasezerano ajyanye n’abimukira ajya kumera nk’ayo bwagiranye n’u Rwanda.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, yanditse kuri Twitter ye ko amasezerano na Nigeria, azagira uruhare mu gukura ku butaka bw’u Bwongereza “abanyamahanga b’abanyabyaha kugira ngo dutume imihanda n’igihugu cyacu bitekana”.

13 muri abo bantu, bagejejwe i Lagos indege ikomereza muri Ghana ihasiga abandi umunani bakomoka muri Ghana. Ntabwo bizwi neza imiterere y’ibibazo by’abo bantu gusa bivugwa ko bamwe muri bo 11 ari abanyamahanga bakoze ibyaha mu gihe abandi 10 ari abimukira bafite ibyo bashinjwa.

Nigeria ivuga ko abo bantu bakiriwe, bishe amategeko agena uko abanyamahanga bakwiriye kwitwara mu Bwongereza. Bamwe muri bo, bivugwa ko bari bamaze imyaka myinshi baba mu Bwongereza ndetse ko biganjemo abagore n’abana.

Ubusanzwe itegeko ryo kwirukana umuntu mu gihugu rishyirwa mu bikorwa iyo umunyamahanga akoze ibyaha bishobora gutuma nibura afungwa amezi 12. Ibyo biterwa ahanini n’imiterere y’ibyaha ariko bishobora kuva ku bikomeye kugera ku byoroheje nko gutwara imodoka wasinze n’ibindi.

Minisiteri ishinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu mu Bwongereza ivuga ko igiteranyo cy’imyaka y’ibihano bya 11 muri abo banyamahanga bakoze ibyaha, ari 64, bivuze ko ukoze ikigereranyo wasanga ari imyaka itandatu nibura kuri buri umwe.

U Bwongereza buvuga ko kuva muri Mutarama 2019 kugera muri Gicurasi 2022, nibura abantu ibihumbi 10 birukanywe mu Bwongereza.

Abanyamahanga bakoreye ibyaha ku butaka bw'u Bwongereza, batangiye kwirukanwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .