00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bwaba buteganya kohereza mu Rwanda abimukira n’abashaka ubuhungiro?

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 18 January 2022 saa 11:02
Yasuwe :

U Bwongereza bufite ibibazo bikomeye muri iki gihe bijyanye n’abimukira bakomeje kuba benshi mu gihugu. Byageze muri Nyakanga 2021, bwari ubwa kane mu bihugu byose byo ku mugabane w’u Burayi byakiriye abimukira benshi muri uwo mwaka kuko bari 37.235.

Mu 2020, abasabye kwemererwa kuba abimukira mu Bwongereza bari 37.562. Ibihugu by’u Burayi byakiriye 418.495 by’abantu bifuza kuba abimukira, gusa umubare munini wabo wari abaturage bo hanze ya EU.

Ibihugu byari byiganje muri iyo mibare ni abaturuka muri Syrie, Afghanistan, Venezuela, Colombia, Pakistan, Iraq na Turikiya.

Amategeko y’u Bwongereza agena ko umuntu ushaka ubuhungiro mu gihugu, asaba kwemererwa kuba umwimukira kugira ngo agume mu gihugu nk’impunzi.

Icyo gihe ariko agomba kuba yaravuye mu gihugu cye ariko adashobora kugisubiramo afite ubwoba bwo kuba yakwicwa. Muri uko gusaba, utanze amakuru atari yo, aba ashobora gufungwa nibura imyaka ibiri.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu mu Bwongereza, Priti Patel, ku wa Mbere w’iki Cyumweru yari mu Nteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cye, agaragaza ko muri uyu mwaka bishoboka ko abimukira ibihumbi 65 bashobora kwinjira mu gihugu bavuye ku bihumbi 28 bagaragaye mu 2021.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko uwo mubare ari munini ndetse igihugu gishobora kurengerwa n’ubwinshi bw’abimukira.

Mu guhangana n’iki kibazo, Guverinoma y’u Bwongereza iri mu biganiro n’ibihugu bitandukanye kugira ngo abo bimukira babe babona ibihugu bibakira mu gihe dosiye zabo ziri kwigwaho byihariye.

Bivugwa ko u Bwongereza buri gutekereza uburyo abo bimukira bakoherezwa mu bihugu birimo u Rwanda na Ghana. Icyo gihe ngo u Bwongereza bwakwishyura ibyo bihugu kugira ngo byemere kubakira, gusa ngo nta na kimwe kiremera ayo masezerano.

Umwaka ushize byavugwaga ko Albanie ari kimwe mu bihugu bishobora kugirana n’u Bwongereza ayo masezerano, gusa ntabwo byigeze byemezwa ku buryo imikoranire yatangira.

Umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe yatangaje ko igihugu cye kiri kuganira n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira ngo barebe uburyo iki kibazo cy’abimukira gikomeje gufata indi ntera cyafatirwa umuti.

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko w’u Bwongereza, Diane Abbott, yabajije Minisitiri w’Umutekano niba hari igihugu cyaba cyaremeye kuzakira abo bimukira.

Patel yasubije ko itegeko rigenga abinjira n’abasohoka mu Bwongereza ryasohotse muri Werurwe 2021, riteganya uburyo bwo kuba abimukira bakoherezwa mu bindi bihugu cyangwa se uburyo bwo gukurwa ku butaka bw’u Bwongereza.

Ntiyavuze niba hari ibiganiro biri kuba hagati y’igihugu cye n’u Rwanda, ati “ikibazo ntabwo ari ibihe bihugu, ahubwo tuzakomeza kuganira n’ibihugu bitandukanye kuko njye na Guverinoma twiyemeje gukemura ikibazo kimaze imyaka myinshi kijyanye na gahunda yo gufasha abimukira.”

IGIHE ntiyabashije kumenya niba hari ibiganiro byaba byarabayeho hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza kuri iki kibazo.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Imiyoborere muri Ambasade y’u Bwongereza mu Rwanda, Adam Drury, yabwiye IGIHE ko ntacyo yavuga kuri iyi ngingo niba hari ibiganiro byabayeho cyangwa se niba bitarabayeho.

Gusa ati “Icyo Guverinoma y’u Bwongereza yavuze ni uko ifite ubushake bwo gukemura ikibazo cy’abimukira kandi dukomeje kuganira n’ibihugu bitandukanye by’abafatanyabikorwa bacu ku buryo buboneye bwo kubikora.”

U Bwongereza bufite gahunda yo kohereza ingabo ku mipaka cyane iy’amazi kugira ngo zigenzure niba nta bimukira binjira mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Si ubwa mbere u Rwanda ruvuzwe mu masezerano nk’aya gusa inshuro nyinshi byagiye bigaragara ko nta kuri kuyarimo.

Urugero ni urwo muri Mata umwaka ushize, icyo gihe Minisitiri ushinzwe Impunzi, Abimukira no gutuza abantu muri Denmark, Mattias Tesfaye, yari mu Rwanda, asinyana amasezerano n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh.

Ubwo yari amaze gusinywa, mu itangazamakuru ryo hanze y’u Rwanda cyane muri Denmark, hasohotsemo inkuru zivuga ko u Rwanda rugiye kwifashishwa nk’ahantu abasaba ubuhungiro muri Denmark bazajya boherezwa mu gihe batarabuhabwa.

Izo nkuru zavugaga ko ikigambiriwe ari uko Denmark igabanya impunzi zigana mu gihugu cyayo, bityo igakora inkambi mu Rwanda imeze nk’iyatujwemo abimukira bavanywe muri Libye.

Muri Nyakanga 2021, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yabwiye IGIHE ko amasezerano yasinywe arimo ay’ubutwererane n’ayo gufatanya mu bibazo by’impunzi n’abimukira.

Dr Biruta yatangaje ko kuba impunzi zo muri Denmark zaza mu Rwanda, bitari mu byo ibihugu byombi byashyizeho umukono ahubwo ko byakwijwe n’itangazamakuru ryo muri Denmark kubera ibibazo bya politiki biri imbere mu gihugu.

Ati “Iyo dusinya amasezerano nk’ariya biba bivuga ngo twiteguye no kuganira ku kibazo muri rusange ariko ntabwo ari ikibazo cyo kwakira abantu bahungiye muri Denmark mu buryo butemewe n’amategeko.”

Dr Biruta yavuze ko amasezerano yose agomba kujyana n’ibiteganywa n’amategeko mpuzamahanga, harebwa kandi n’agaciro ka muntu ku buryo abakirwa nk’impunzi ikibazo cyabo gikemuka.

U Bwongereza bufite ikibazo cy'ubwiyongere bw'abimukira benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .