00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bwongereza bugiye kongera kugerageza kohereza abimukira mu Rwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 August 2022 saa 08:22
Yasuwe :

Bamwe mu bimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko, bamaze gushyikirizwa amabaruwa abamenyesha ko bagiye koherezwa mu Rwanda, hashingiwe ku masezerano ibihugu byombi byagiranye.

Ni igikorwa kigiye kugeragezwa ku nshuro ya kabiri, nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bwongereza byabitangaje.

Aya masezerano yashyizweho umukono muri Mata, ateganya ko abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo budakurikije amategeko guhera ku wa 1 Mutarama 2022, bashobora koherezwa mu Rwanda mu gihe hagikurikiranwa ibibazo byabo.

Mu gihe bamaze guhabwa ayo mabaruwa, aba bimukira baba bafite iminsi 14 yo kugaragaza impamvu baheraho bajuririra koherezwa.

Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano mu Bwongereza yavuze ko amasezerano yasinyanywe n’u Rwanda, nubwo hari impande zayarwanyije, agamije guhindura uburyo busanzweho bwo gukurikirana ibibazo by’abimukira, muri iki gihe butagitanga umusaruro.

Ni ikibazo kigenda gihindura isura kuko cyinjiwemo n’abantu babihinduye ubucuruzi, bambutsa aba bantu rwihishwa bakabavana mu Bufaransa babinjiza mu Bwongereza, banyuze mu nzira y’amazi izwi nka English Channel.

Ati “Twakomeje kugaragaza ko tuzakomeza ubu bufatanye mu gukumira ko abantu bakomeza gutakariza ubuzima muri Channel, kandi dukomeje abinjira mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe, ziteza ibyago, ko bagomba kwimurirwa mu Rwanda, aho bazabasha gusabira ubuhungiro, bagafashwa kubaka ubuzima bushya.”

“Nta rukiko ruremeza ko ubu bufatanye butubahirije amategeko, kandi aha harimo n’Urukiko rw’u Burayi rw’uburenganzira bwa muntu.”

Mu nzego zarwanyije ko abimukira boherezwa mu Rwanda harimo n’umuryango Care4Calais.

Umuyobozi w’uwo muryango, Clare Moseley, yavuze ko bigaragara ko Guverinoma ikomeje iyo gahunda, ndetse ko bashaka gukomeza kuyirwanya.

Nimu gihe ku wa 5 Nzeri, aribwo urukiko ruzatangira urubanza ruzemeza mu buryo ntakuka niba aya masezerano nta kibazo afite mu bijyanye n’amategeko, ingingo yakomeje kwemezwa n’u Bwongereza.

Abimukira ba mbere bagimbaga kugezwa mu Rwanda kuwa 14 Kamena, ariko Urukiko rw’u Burayi rw’Uburenganzira bwa muntu rwitambika iyo gahunda, mu gihe aboherezwa bo bari bageze mu ndege.

Kuva iyi gahunda yatangazwa, itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi, by’umwihariko mu Bwongereza, ryabaye ibikoresho byo kuwurwanya binyuze mu guca igikuba no gukwiza ibinyoma ku Rwanda.

Uyu mugambi n’ubu ugikomeje, uzingiye ku gushinja u Rwanda kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, kuniga ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, kutorohera abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ibindi.

Ngiyi isura yahawe u Rwanda rwemeye kwakira abimukira, abarunenga badafite umutima wo kubana nabo.

Nyamara rwo rwiyemeje kubahindurira ubuzima no kubasubiza agaciro, rukabakiza imva zo mu mazi barohagamo buri munsi. Ngiyo inyiturano ku gihugu cyabatuye umutwaro ubaremereye, kubera kutagira ubumuntu.

Mu nkuru zakomeje gutangazwa, ni mbarwa zagarutse ku mutima w’ubumuntu wagutse abanyarwanda berekanye.

Urugero rw’ibyatangajwe ni inyandiko zirimo iyanditswe n’uwahoze ari Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Jo Lomas, avuga ko mu gihe abimukira bagezwa mu Rwanda, bajyanwa mu gisirikare bakajya kurwana mu karere.

Jo Lomas yavuze ko u Bwongereza budakwiriye gukorana n’u Rwanda kuko ngo rumaze igihe rwinjiza mu gisirikare impunzi, kugira ngo zijye kurwana mu bihugu by’abaturanyi.

Nyuma y’iminsi umunani ibyo bitangajwe, u Rwanda rwashyizwe mu bihugu 14 byahawe amanota make n’u Bwongereza mu bijyanye no kwita ku burenganzira bw’abimukira.

Ikindi cyasha cyasizwe u Rwanda ni uko abaryamana bahuje ibitsina bari mu bimukira bazavanwa mu Bwongereza, ngo bakomeje kugaragaza impungenge ku mutekano wabo mu gihe bazaba bagejejwe mu Rwanda.

Gusa Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yacubije uyu muriri ashimangira ko nta mpungenge bene aba bantu bakwiye kugira ku Rwanda.

Ati "Ku bijyanye n’abantu b’aba LGBT [abaryamana bahuje ibitsina], ni byo mu Rwanda nta tegeko ryihariye rirengera ba LGBT, ariko itegeko nshinga rirasobanutse, ribuza ivangura iryo ariryo ryose ryakorerwa umuntu ryaba rishingiye ku wo ari we, harimo na ba LGBT."

"Bitandukanye no mu bihugu bimwe byo mu Karere, u Rwanda ntabwo ruhana kuryamana kw’abahuje ibitsina cyangwa ba LGBT, ntekereza ko ari ikintu cyiza kandi hano tugenda tubona ubwiyongere bw’icyizere cy’imiryango ya ba LGBT, ku buryo ari ikintu cyiza."

Ikindi kinyoma cyakwirakwijwe n’itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’Isi izuba riva, ni icyiswe "kugurisha abimukira".

Mu masezerano, u Rwanda ruzahabwa miliyoni 120 y’ama-pound ku ikubitiro yo gushyira mu bikorwa gahunda ziteza imbere abanyarwanda n’abimukira mu burezi, amahugurwa no kwiga indimi.

Itangazamakuru ryo mu burengerazuba bw’Isi ryahaye umwanya abavuga ko u Rwanda rwaba rugamije amafaranga muri iyi mikoranire.

Ikinyamakuru The Times cyaje gutangaza ko buri mwimukira woherejwe mu Rwanda azajya atangwaho amapawundi hagati ya 20,000 - 30,000, ni ukuvuga hagati ya miliyoni 26 na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yasubije ko ababikeka gutyo ko bibeshya, ahubwo ko icyo u Rwanda rwakoze ari ugutanga ubufasha rwumva ko bukenewe.

Yagize ati "Haba hari icyaha turi gukora mu kwemera ko abo bantu baza hano? N’iyo bataza, ntabwo tuzaburana, ntabwo ari nk’aho turambirije ku kuba abantu baza, ahubwo ni uko twagerageje gufasha."

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko habayeho igenzura ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu mbere yo gusinya amasezerano kandi basanze nta kibazo u Rwanda rufite.

Ati "Hakozwe igenzura rihagije haba ku ruhande rw’u Bwongereza n’u Rwanda, kugira ngo tumenye neza ko byose byubahirije uburenganzira bwa muntu. Naganiriye na Perezida Paul Kagame, ni umuntu witaye cyane kuri ibi bintu."

Boris Johnson ubwo yari akubutse mu nama ya CHOGM i Kigali, yabwiye abanenga imikoranire y’u Rwanda n’u Bwongereza ko bakwiriye kugera mu Rwanda bakibonera iterambere rwagezeho n’ubushobozi bwarwo mu kwakira impunzi n’abimukira.

Boris yavuze ko abanenga ayo masezerano bavuga ko u Rwanda atari ahantu heza ho kohereza abimukira, bibeshya cyane.

Ati "Abenshi kunenga kwabo gushingira ku ishusho y’u Rwanda rwa kera rutakigezweho, bakwiriye kuza hano bakirebera iterambere u Rwanda rwagezeho. Ndababwiza ukuri, twabanje gukora isesengura ryimbitse haba ku mutekano, amategeko n’ibindi."

Boris yavuze ko abantu bakwiriye kwikuramo amarangamutima yo kunenga u Rwanda batazi, ahubwo bagasesengura ubushobozi bwarwo mu bijyanye n’umutekano, uburezi n’ibindi.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza biherutse gutangaza ko igenda rya Boris Johnson ritazabuza ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano kuko ari gahunda ya Leta.

Ni gahunda kandi ishyigikiwe bikomeye n’abantu babiri bazavamo Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Rishi Sunak wabaye Minisitiri w’Imari na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Liz Truss.

U Bwongereza busumbirijwe n’umubare munini w’abimukira bajyayo mu buryo butandukanye basaba ubuhungiro.

Mu 2021 bwakiriye abagera ku 48,540, umubare wari hejuru mu yindi myaka yose kuva mu 2003.

Muri abo bahinjiye mu mwaka ushize 28,526 baje mu twato dutoya bambutse umuhora uzwi nka English Channel.

Iyi nyubako izwi nka Hope House iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya, izacumbikira abantu 100
Hallmark residences yo irimo inzu 30 zose zigizwe n’ibyumba 102

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .