Byashimangiwe n’amatora yabereye kuri internet harebwa niba abagize RCN baranyuzwe n’iyo nyongera.
Abarenga ibihumbi 145 bangana na bibiri bya gatatu by’abanyamuryango ba RCN, bose bagaragaje ko uwo mushahara ntacyo uzahindura kuko ari muke.
Ibaruwa Umunyamabanga Mukuru wa RCN, Prof. Nicola Ranger, yandikiye Minisitiri w’Ubuzima w’u Bwongereza, Wesley Paul William Streeting, igaragaza ko abaforomo biyemeje kwirwanirira, bakarwanirira abarwayi bitaho batibagiwe n’Ikigo Gishinzwe Ubuzima mu Bwongereza, NHS.
Icyakora iyo baruwa igaragaza ko RCN ititeguye kureba niba abo mu buforomo bazakora ibikorwa byo kwigaragambya cyangwa guhangana na leta mu bundi buryo, ahubwo ko bategereje kumva icyo guverinoma ivuga kuri ayo matora.
Iri huriro ry’abaforomo rigaragaza ko agaciro k’umushahara abanyamuryango baryo babona kagabanyutseho 25% ugereranyije n’izamuka ry’ibiciro ku masoko mu myaka 14 ishize.
Ibi ni na byo byatumye mu mpera za 2022 no mu ntangiro z’umwaka wakurikiyeho bigaragambya bituma guverinoma yemera ibyo basabaga.
Prof.Ranger agaragaza ko abaforomo bo mu Bwongereza nta gaciro bahabwa, bigatuma habaho impungenge ku mitangire ya serivisi mbi ku barwayi, ibinatizwa umurindi no guhemberwa ku mpamyabushobozi yo hasi.
Nubwo abaforomo batishimiye inyongera bagenewe, Minisitiri Streeting yavuze ko guverinoma yumva ibibazo bamaze imyaka banyuramo, ari yo mpamvu yagize icyo ibongerera nubwo ubukungu bw’igihugu buri mu bibazo.
Yavuze ko bazakomeza gukorana n’abaforomo mu gukura NHS mu bihe bibi imazemo imyaka kugira ngo igume ku rufatiro n’abayibarizwamo batezwe imbere.
Iyo yongera abaforomo bagomba guhamwa mu mwaka wa 2024/2025 watangajwe na Minisitiri w’Imari mu Bwongereza mu mpera za Nyakanga 2024.
Icyo gihe hari hashize igihe gito abo mu Ishyaka ry’Abakozi batsinze amatora rusange.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!