U Buyapani bwiteze byinshi mu nama igiye kubuhuza na Afurika

Yanditswe na Habimana James
Kuya 23 Kanama 2019 saa 05:01
Yasuwe :
0 0

Guhera tariki 28-30 Kanama 2019, abakuru b’ibihugu bo ku mugabane wa Afurika bazerekeza i Yokohama mu Buyapani mu nama izabahuza n’iki gihugu.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, avuga ko iyi nama izaba umwanya mwiza wo gushaka uko ishoramari n’ubucuruzi hagati y’impande zombi byarushaho gutezwa imbere.

Iyi ni inama ya karindwi isanzwe Afurika n’ u Buyapani, iy’uyu mwaka yiswe, Tokyo International Conference on African Development (TICAD).

Iyi nama ije ikurikira iheruka guhuza abakuru b’ibihugu kuri uyu mugabane n’u Buyapani yabereye muri Kenya mu 2016.

Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Shinzo Abe, yavuze ko u Buyapani bushaka gufatwa nk’umufatanyabikorwa wa Afurika aho kwitwa umuterankunga.

Kuri ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, na we avuga ko umugabane wa Afurika ugaragaza impinduka zikomeye mu iterambere bityo ko bushaka ko ishoramari n’ubucuruzi hagati y’impande zombi nabyo byarushaho kwiyongera.

Ati “Ubu igishyizwe imbere ni uguteza imbere ubucuruzi ku mugabane wa Afurika, ikindi kizigwaho muri iyi nama ni ukugira ngo abaturage ba Afurika bashobore kwibeshaho, harebwe kandi uko ubuvuzi bwagera kuri bose, kurwanya ibiza no gusigasira umutekano n’amahoro ku mugabane wa Afurika.”

Ati "Mu Rwanda niho hantu hari amahoro n’umutekano bihagije, ariko muri rusange ku mugabane wa Afurika hari uduce twinshi dufite ikibazo cy’umutekano muke, turizera ko u Rwanda ruzatanga umusanzu ukomeye muri iyi nama.”

U Buyapani mu nzira zo gukomeza kwiyegereza Afurika

Kugeza ubu u Buyapani bukomeje gushaka uko bwagira ubwiganze ku mugabane wa Afurika, gusa biragoye ko bwagera ku gihugu nk’u Bushinwa.

Mu 2017 ishoramari ry’u Buyapani ku mugabane wa Afurika ryari miliyari 9 z’amadorali ya Amerika.

Muri uwo mwaka wonyine, u Bushinwa bwashoye kuri uyu mugabane agera kuri miliyari 43 z’amadorali, nk’uko ikigo cy’umuryango w’abibumbye cyita ku bucuruzi n’iterambere kibivuga.

Mu bucuruzi naho u Buyapani buza inyuma y’u Bushinwa kuko ibyo iki gihugu cyohereje ku mugabane wa Afurika byagabanutseho kimwe cya kabiri mu myaka 10 ishize, bigera kuri miliyari 7 z’amadorali uyu munsi.

U Bushinwa bwo bwari kuri miliyari 100 z’amadorali bwashoye ku mugabane wa Afurika mu 2018.

Kugeza ubu u Buyapani bufite icyizere ko muri iyi nama igiye kubuhuza na Afurika, ibi bihugu bizashyigikira icyifuzo cyabwo cyo gushaka umwanya uhoraho mu Kanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi.

Kuba iki gihugu ngo kiri mu bihugu bitanga umusanzu mwinshi mu Muryango w’Abibumbye, bigiha icyizere ko ibihugu bya Afurika bigishyigikiye nta kabuza cyabona umwanya uhoraho muri aka kanama.

Imigabane itandukanye ku Isi ikomeje guhanga amaso Afurika nk’ahantu ho gushora imari no gushakira ubutunzi buhambaye.

Mu 2017 Leta Zunze Ubumwe za Amerika zari zimaze gushora miliyari 50 z’amadorali ya Amerika, naho ibihugu birimo u Bufaransa, u Buholandi, u Bwongereza n’u Buhinde byo byahashoye miliyari 250 z’amadorali muri uwo mwaka.

Mu 2016 Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Shinzo Abe yavuze ko u Buyapani bushaka gufatwa nk’umufatanyabikorwa wa Afurika aho kwitwa umuterankunga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza