00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Buyapani bwashimiye batanu bagize uruhare mu gusigasira umubano wabwo n’u Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 30 July 2022 saa 01:30
Yasuwe :

Kuva mu 1962 kugeza uyu munsi Guverinoma y’u Buyapani yakomeje kuba hafi u Rwanda mu ngeri zitandukanye z’ubukungu bw’igihugu binyuze mu mikoranire myiza n’umubano ukomeye w’impande zombi.

U Buyapani mu myaka 60 ishize bwagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’u Rwanda binyuze mu gutera inkunga ibikorwa bitandukanye mu Rwanda no guharanira ibyiza by’abaturage b’ibihugu byombi.

U Buyapani ni kimwe mu bihugu bitera inkunga u Rwanda mu ngeri zinyuranye, nk’ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuzima, ishoramari, uburezi n’imibereho myiza y’abaturage.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, yashimiye bamwe mu Banyarwanda n’Abayapani bagize uruhare rwo gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Mu bahembwe harimo, Rurangayire Guy washimiwe kuba yariyemeje guteza imbere umukino wa Karate binyuze muri ’Japan Karate Association’, Niyogushimwa Daniel ufite restaurant y’Abayapani mu Rwanda na Sinamenye Charles Mafigi uhagarariye ishuri Umuco mwiza.

Hanashimiwe kandi umuyapani Yoshiyuki Sato kuri ubu uri guteza imbere ubuhinzi mu kubona imiti y’umwimerere, imiti y’isuku itangiza ndetse na Prof. Yukiko Ito wagize uruhare rukomeye mu kwiga ku rugendo rw’u Rwanda mu myaka 27.

Ubuhinzi bw’u Rwanda bwatejwe imbere

Umusanzu w’u Buyapani mu birebana n’ubuhinzi n’ubworozi, ni ntagereranywa mu gihe cy’imyaka 60 ishize ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza.

Mu 2008, u Buyapani bubinyujije mu Kigo cy’Abayapani gishinzwe Iterambere, JICA ku bufatanye n’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere ubuhinzi, AGRA, batangije umushinga ugamije guteza imbere igihingwa cy’umuceri binyuze mu kongera umusaruro wacyo wiswe CARD [Coalition for African Rice Development].

JICA yashyizeho abakorerabushake baturutse mu Buyapani, bafasha abaturage mu bijyanye no guhinga kijyambere, bagakora ubuhinzi bugezweho kandi bwinjiza amafaranga aho kuri ubu hari abasaga 35.

Uretse ariko ubuhinzi no kubuteza imbere, mu buryo bugamije kongera umusaruro ariko hari no gushaka amasoko y’ibibukomokaho bikoherezwa mu buyapani.

Yoshiyuki Sato ni umwe mu bateza imbere abahinzi ba Macadamia mu Rwanda; abafasha kohereza umusaruro wabo mu Buyapani no muri Amerika. Afite kandi uruhare runini mu kohereza indabo za Gentian mu Burayi, zikomoka mu Buyapani zikaba zihingirwa mu Rwanda. Kuri ubu ari gufasha abahinzi bo mu Rwanda kubona imiti yica udukoko ariko y’umwimerere.

Yashimye cyane ubufatanye n’umubano ukomeye uri hagati y’u Rwanda n’u Buyapani ariko nawe yanashimiwe na ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, uruhare rwe mu gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.

Ishoramari mu Rwanda

Imyaka 60 si ubusa mu Rwanda kuko byanafashije abashoramari b’Abayapani gushora imari yabo mu gihugu kandi binyuze mu nzira z’imibanire myiza y’ibihugu byombi.

Urebye mu rwego rw’ishoramari kugeza ubu mu Rwanda hari inganda zikomeye zo mu Buyapani n’ibigo bikomeye by’ubwubatsi. Urugero rwa hafi ni uruganda rwa Toyota rukora imodoka mu Buyapani rufite ishami ry’ubucuruzi no gukora izangiritse i Kigali.

Mu birebana n’imirire, Abayabani nabo bashinze restaurant yitwa Japanda itegura indyo y’Abayapani ariko kuri ubu yeguriwe Daniel Niyogushimwa uvuga ko byamuhaye n’amahirwe y’ishoramari kandi riteye imbere, akaba ariyo mpamvu yahawe igihembo “Japanese Cuisine Ambassador”.

Uburezi

Imwe mu nkingi ikomeye y’iterambere ry’igihugu ni uburezi ari na yo mpamvu igihugu gifite uburezi buteye imbere kiba gifite amahirwe menshi y’iterambere.

Mu guteza imbere uburezi mu Rwanda, u Buyapani butanga buruse ku bantu batandukanye zo kujya kwiga yo, bakazana ubumenyi mu ngeri zinyuranye nk’ubuhinzi, ikoranabuhanga, ubuvuzi n’ibindi.

Kugeza ubu Abanyarwanda bize mu Buyapani banamaze gukora ihuriro rigizwe n’abasaga 800 bari mu mirimo itandukanye, rigamije kubahuriza hamwe no gutanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu nk’uko umuyobozi waryo Rwama Anicet yabivuze.

Prof. Yukiko Ito ukomoka mu Buyapani, amaze imyaka itari mike akora ubushakashatsi ku Rwanda, yavuze ko arebye aho u Rwanda rugeze muri ibi bihe by’imyaka 28 yonyine nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi ari ikimenyetso cyiza cyo kwihangana n’imiyoborere myiza kandi ko hari icyo Abayapani bari bakwiye kurwigiraho.

Ikoranabuhanga ku ruhembe

Binyuze mu kigo JICA, u Buyapani bwagiye butanga uruhare rwarwo mu ngeri y’ikoranabuhanga binyuze mu gukorana n’imishinga mito n’icirirtse y’ikoranabuhanga itanga icyizere.

JICA yamaze imyaka itari mike itera inkunga umuryango 250 Starts-Up ugamije guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga, yanabaye umuterankunga w’amarushanwa y’imishinga y’ikoranabuhanga azwi nka Hanga Pitch Fest yabaye umwaka ushize.

Uretse ibyo ariko u Buyapani bwagize uruhare mu kubaka ibyumba by’ikoranabuhanga mu mijyi yunganira Kigali byitezweho gufasha urubyiruko guhanga udushya nka Musanze, Rusizi Rwamagana n’ahandi hanyuranye.

Ubwo hakorwaga iki gikorwa cyo gushimira abagaragaza umwihariko mu gusigasira umubano w’ibihugu byombi, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Masahiro Imai yavuze ko imyaka 60 y’umubano mwiza ishimangira inyungu abaturage b’ibihugu byombi bakuyemo bityo ko ibihugu byombi bigomba gukomeza ubufatanye.

Ati “Bigaragaza ko umubano mwiza atari ibiganiro bya dipolomasi hagati ya ba ambasaderi n’abaminisitiri ahubwo bikwiye kuba umubano w’abaturage. Tuzakomeza kuzamura umubano w’ibihugu byacu tunongera amahirwe y’ishoramari hagati y’impande zombi.

Karenzi Philippe wari intumwa ya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda yashimye u Buyapani yemeza ko ibihugu byombi bigomba kurushaho kuwunoza ku buryo abaturage b’ibihugu byombi bawungukiramo.

Yoshiyuki Sato yahembewe kugira uruhare mu gusigasira umubano w'u Rwanda n'u Buyapani
Umushakashatsi Prof. Yukiko Ito umaze myaka isaga 27 yiga ku Rwanda na we yashimiwe
Sinamenye Charles Mafigi uhagarariye ishuri Umuco mwiza yashimiwe
Rurangayire Didier Guy yashimiwe guteza imbere Karate mu Rwanda
Guteka indyo y'Abayapani byahesheje Daniel Niyogushimwa ishimwe
Karenzi Philippe yavuze ko umubano w'ibihugu byombi ukwiye gutezwa imbere
Rudasingwa washinze umuryango Mulindi One Love Project yagaragaje ko Abayapani n'Abanyarwanda bafite indangagaciro bahuriyeho
Prof. Yukiko Ito yashimye umuhate w'Abanyarwanda
Rwama Anicet uyobora umuryango w'Abanyarwanda bize mu Buyapani
Uyu muhango witabiriwe n'abantu batari benshi

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .