U Buyapani bwahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 90 $ yo kurwanya igwingira mu bana

Yanditswe na Habimana James
Kuya 16 Kanama 2019 saa 02:07
Yasuwe :
0 0

U Buyapani bubicishije mu Kigo cy’Ubutwererane Mpuzamamahanga (JICA), cyahaye u Rwanda inguzanyo ya miliyari 10 z’Amayeni y’u Buyapani, ni ukuvuga miliyoni 90 z’amadorali ya Amerika azakoreshwa mu kuvugurura ubuhinzi hagabanywa ikibazo cy’igwingira ry’abana.

Aya masezerano yabereye ku cyicaro gikuru cya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ashyirwaho umukono na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita n’Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, Shin Maruo.

Dr Ndagijimana yavuze ko iyi inguzanyo iciriritse cyane kuko inyungu yayo ari 0.01% kandi ikaba izishyurwa mu gihe kirekire kingana n’imyaka 40, imyaka 10 ibanza u Rwanda rukaba ruyisonewe.

Ati “Iyi ni gahunda igamije kuzamura ubuhinzi ariko no gukemura ikibazo cy’imirire, izashyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ifatanyije na RAB, gahunda y’igihugu ijyanye n’ubuzima bw’umwana ukiri muto ndetse n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC.”

Yavuze ko kuba u Buyapani buzatanga aya mafaranga biciye mu ngengo y’imari y’u Rwanda, bigaragaza uburyo iki guhugu gikomeje kwishimira imiyoborere myiza iri mu gihugu n’uburyo umutungo w’igihugu ukoreshwa.

Ati “Ubundi Abayapani badufasha mu mishinga ijyanye n’amashanyarazi, ubuhinzi n’imihanda ariko aya mafaranga yo agenewe uyu munsinga gusa, iyi kandi ni inshuro ya mbere iki gihugu gitanze amafaranga anyujijwe mu ngengo y’imari, biha ubwigenge leta mu bijyanye n’imikoreshereze yayo, leta nayo ikaba isabwa kugaragaza icyo igomba kugeraho, ibipimo bagomba kugenderaho no kureba ko ya nkunga koko yageze ku ntego.”

Yavuze ko “Ibi bigaragaza icyizere u Buyapani bufite mu micungire no mu miyoborere y’igihugu cyacu, kuko bo ntabwo binjira mu byo dukora ahubwo baza kureba ibyo twagezeho.”

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, na we yavuze ko uretse kuba batanze iyi nguzanyo, iki gihugu gisanzwe gifasha u Rwanda mu kubaka imihanda.

Ku bijyanye no gucisha aya mafaranga mu ngengo y’imari, Miyashita yagize ati “Impamvu leta y’u Buyapani yahisemo ko aya mafaranga acishwa mu ngengo y’imari ni uko yizera uko ishyira mu bikorwa ibyo iba yariyemeje ndetse n’imicungire y’ayo mu gukora ibyo yateganyirijwe.”

Yavuze ko aya mafaranga azakoreshwa mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi, ashima uburyo leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guhindira ubukungu bw’abaturage n’igihugu muri rusange.

Ati “Buri mwaka ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku gipimo kiri hejuru ya 7%, ibi bituma iki kiba igihugu kidasanzwe kandi bigatuma abashoramari benshi b’Abayapani baza mu Rwanda kuhashora imari.”

Aya mafaranga azatangwa mu byiciro bitatu, kimwe muri uyu mwaka, ikindi mu 2020 naho icya gatatu mu 2021.

Kuva mu 2012 igwingira ry’abana bari hagati y’amezi atandatu kugeza ku myaka itanu ryagiye rigabanuka. Ryavuye kuri 42% rigera kuri 35% mu 2018.

Ibi bisobanuye ko igabanuka ryabaye ku kigero cya 7% gusa bikaba bigaragaza ko bigenda gake kuko leta ifite intego ko mu 2023/2024 abana bagwingiye bagomba kuba bari munsi ya 19%.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita yavuze ko uretse kuba batanze iyi nguzanyo, iki gihugu gisanzwe gifasha u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko inyungu kuri iyi nguzanyo itaremereye u Rwanda
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Musabyimana Jean Claude
Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, Shin Maruo
Abayobozi batandukanye mu ifoto y'urwibutso nyuma y'isinywa ry'aya masezerano

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza