Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kane tariki 30 Nyakanga 2020, hagati ya Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana.
U Buyapani buzatanga ibikoresho by’ubuvuzi bizafasha rwego rw’ubuzima gukomeza guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Ibyo bikoresho birimo; imashini ifasha kumenya umunota ku wundi uko umurwayi amerewe, imashini ipima uko umutima ukora (electrocardiogram), imbangukiragutabara n’ibindi.
Biteganyijwe ko ibi bikoresho bizagezwa ku bitaro no muri za laboratwari zo muri Kigali no mu ntara enye zose z’u Rwanda.
Minisitiri Ndagijimana yavuze ko ibi bikoresho by’ubuvuzi bizatanga umusanzu mu kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima bwo kurwanya icyorezo cya Coronavirus. Bizongera kandi ibisubizo guverinoma ikomeje gushakisha mu kurwanya Coronavirus kandi binatume habungabungwa ubuzima.
Ambasaderi Imai yavuze ko Isi yose yisanze mu bibazo by’imibereho myiza y’abaturage bitewe na Coronavirus yashegeshe ubukungu n’imibereho myiza.
Ati “Ku bw’ibyo, turashimira umuhate w’abakozi b’urwego rw’ubuzima mu Rwanda ndetse n’uburyo guverinoma yafashe ingamba mu kurwanya Coronavirus, twiteguye gufatanya mu gutsinda iki cyorezo”.
U Rwanda n’u Buyapani bifitanye umubano mwiza wibanda ku gukemura ibibazo bizitira imibereho myiza y’abaturage.
Hari kandi ubufatanye mu ishoramari, aho ishoramari ry’Abayapani mu Rwanda ryibanda cyane mu kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kwakira abantu, ubuhinzi bw’imbuto n’imboga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ikoranabuhanga n’ibijyanye na serivisi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!