U Busuwisi: Abanyamuryango ba FPR bishimiye intsinzi mu matora y’Abadepite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Nzeri 2018 saa 07:36
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Busuwisi bishimiye intsinzi begukanye mu matora y’Abadepite yo mu ntangiriro z’uku kwezi, biyemeza gukomeza kunoza umugambi wo gukorera hamwe bagamije guteza imbere igihugu.

Muri iki gikorwa cyabaye kuwa 7 Nzeri 2018, i Genève, abanyamuryango ba FPR biyemeje guharanira icyateza imbere Rwanda binyuze mu gushyira mu bikorwa imigabo n’imigambi y’uyu muryango.

Mu matora y’Abadepite aheruka, FPR n’amashyaka bafatanyije yegukanye intebe 40 muri 53 zahatanirwaga n’imitwe ya politiki.

Mu butumwa bw’Umuyobozi w’abanyamuryango ba FPR mu Busuwisi, Emmanuel Rubayiza na Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Dr. Ngarambe François-Xavier, bibanze ku gisobanuro cy’ubu bwiganze bugaragaza uburyo abanyarwanda benshi banyuzwe n’imiyoborere ya FPR.

Iyi miyoborere ikaba ikomeza kwimakaza ubumwe bw’abanyarwanda na demokarasi, ubutabera kuri bose no kurwanya ruswa n’akarengane, kurandura ingengabitekerezo ya jenoside, no kugeza abanyarwanda mu iterambere rirambye mu bukungu n’imibereho myiza.

Amb. Ngarambe yagize ati “Nyuma yo kwitorera Chairman Paul Kagame tukamugaragariza icyizere cyo kuyobora igihugu cyacu indi manda nka Perezida wa Repubulika, twari dufite inshingano ikomeye yo kwitorera inteko ishinga amategeko izamushoboza kugeza abanyarwanda ku migambi ya manda yatorewe”.

Yakomeje agira ati “Twabigezeho ariko inshingano zacu ntizirangiriye mu matora, mureke duhaguruke dushyireho akacu, buri wese atange umuganda ashoboye mu kubaka urwatubyaye”.

Ibyishimo n’umunezero by’abatsinze n’ishyaka ry’abiyemeje kudatezuka ku mugambi nibyo byaranze ubusabane bwasoje ibi birori.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Dr. Ngarambe François-Xavier yasabye abanyamuryango ba FPR gushyiraho akabo mu kubaka u Rwana
Umuyobozi w’abanyamuryango ba FPR mu Busuwisi, Emmanuel Rubayiza
Ambasaderi Ngarambe na Rubayiza bagaragaje ko ubwiganze bwa FPR mu Nteko ari ikimenyetso cy'icyizere abanyarwanda bayifitiye
Abarwanyamuryango ba FPR mu Busuwisi bishimiye intsinzi y'uyu muryango mu matora y'Abadepite
Biyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu kubaka u Rwanda
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Busuwisi bishimiye intsinzi y'uyu muryango mu matora y'Abadepite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza