U Bushinwa: Umubare w’ubwandu bushya bwa Coronavirus watangiye kugabanuka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Gashyantare 2020 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Bushinwa yatangaje ko imibare y’ubwandu bushya bw’indwara ya Coronavirus yagabanutse mu minsi ibiri ishize.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu, Itsinda rishinzwe kurwanya ibyorezo ryatangaje ko ingamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira rya Coronavirus ikomeje guhitana abantu benshi ibateye umusonga, zirimo gutanga umusaruro.

Imibare mishya yerekana ko abamaze kwandura iyi ndwara ari 31211 mu Bushinwa na 220 mu mahanga, mu gihe imaze guhitana Abashinwa 637 n’umuntu umwe mu mahanga.

Nk’uko CGTN yabitangaje, kugeza ubu abantu 1540 bamaze gukira basezererwa mu bitaro, ku buryo impuzandengo y’iminsi umuntu wanduye Coronavirus arimo kumaramo ari 10.

Umuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Ubuzima, Guo Yanhong, yavuze ko ibyo byose bikomeje gutanga icyizere ko imbaraga u Bushinwa bwashyize mu buvuzi bugezweho hamwe n’ubuvuzi gakondo bw’u Bushinwa, zirimo gutanga umusaruro.

Ibyo bikiyongeraho ko n’abantu bagiye bashyirwa mu bitaro barembye cyane, bamwe batangiye gukira bagasezererwa.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo indege 13 zatwaye abaganga bagera ku 2000, zerekejwe mu mujyi wa Wuhan watangiriyemo icyorezo cya Coronavirus.

Kuri uyu wa Gatandatu byitezwe ko mu mujyi wa Wuhan hafungurwa ibitaro bya kabiri binini byubakiwe kwakira abantu banduye Coronavirus, Leishenshan Hospital, bifite ibitanda 1600 bishobora kwakira abarwayi. Mu bindi bitaro naho hongerewemo ibitanda 8895.

Leta yemeye umusanzu mu kugabanya ibihombo

Mu gihe ubucuruzi mu Bushinwa bukomeje kumera nabi, Guverinoma yemeye inkunga mu kugabanya umuzigo ibigo by’ubucuruzi birimo guhangana nawo kubera icyorezo cya Coronavirus cyabaye nk’igishyira u Bushinwa mu kato.

Kugeza ku wa 6 Gashyantare, iki gihugu cyari kimaze gukusanya miliyari 66.74 z’ama-yuan (miliyari $9.56) yo gukoreshwa mu kurwanya Coronavirus, mu gihe hamaze gukoreshwa miliyari 28.48 z’ama- yuan (miliyari $4), nk’uko byatangajwe na Minisitiri wungirije ushinzwe imari.

Ibigo bitanga serivisi z’ubwikorezi, kwakira abantu n’ubukerarugendo, u Bushinwa bwabyemereye ko igihombo bigize mu 2020 bizagiherwa uburyo bwo kuzahuka mu gihe cy’imyaka umunani.

Abantu bakora muri serivisi zikenerwa cyane n’abaturage bo bakuriweho umusoro ku nyungu, ndetse n’amafaranga atangwa mu bikorwa by’ubugiraneza nayo akurirwaho umusoro. Muri ubwo buryo, amafaranga atangwa n’ibigo by’indege ku kigo gishinzwe iby’indege za gisivili nayo yakuweho.

Abaganga benshi berekejwe mu Mujyi wa Wuhan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .