Ni inkongi yahitanye abantu icumi, amashusho ahita acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abaturage bo mu bice bitandukanye bari mu mihanda mu rugendo bise urwo kwibuka abayiguyemo, ari na ko bigaragambiriza ingamba za Covid-19 iki gihugu cyafashe.
Muri iyi minsi Covid-19 yongeye gukaza umurego mu Bushinwa, aho iki gihugu cyafashe ingamba zikomeye zirimo gufunga bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi no kugabanya urujya n’uruza rw’abantu.
Ni ingamba zafashwe nyuma y’uko imibare y’abandura ku munsi muri icyo gihugu yiyongereye, aho umunsi umwe abagera ku 26,824 bashobora kwandura iyi ndwara.
Mu bigaragambyaga humvikanagamo abaturage basabaga ko Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yakwegura, kuko bashinja iki gihugu gushyiraho ingamba zikakaye mu kwirinda Covid-19, bakavuga ko ari yo nkomoko y’iyi nkongi y’umuriro.
Inzego z’ubuyobozi bw’Umujyi wa Urumqi zavuze ko impamvu atari iyo, ndetse zizeza ko abateshutse ku nshingano zabo bagomba guhanwa bikomeye nk’uko BBC yabyanditse.
Abaturage bamwe bari kwinubira politiki u Bushinwa bwafashe yo kurandura iyi ndwara mu gihugu ikabikora hifashishijwe ingamba zikakaye, aho inzu zimwe zafunzwe ahandi ingendo zitari ngombwa ziragabanywa, mu gihe abandi basabwa kuguma mu ngo zabo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!