U Bushinwa bwashyikirije u Rwanda ibikoresho byo kwifashisha mu kurwanya Coronavirus

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Mata 2020 saa 05:04
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Bushinwa yashyikirije u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo kwifashisha mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, birimo ibigenewe gukoreshwa n’abaganga.

Kwakira iyi nkunga byabereye ku bubiko bw’Imiti bw’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, mu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei.

Amb. Hongwei yavuze ko mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, u Bushinwa bukomeje kwifatanya narwo kuko “uko iyi virus itagira umupaka, ni nako urukundo ntawo rugira.”

Yavuze ko kuva iki cyorezo cyagaragara mu Rwanda, Guverinoma irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame yafashe ingamba zikomeye mu gukumira ko yakwirakwira, ku buryo abayanduye ubu bakomeje gusezererwa mu bitaro, ibintu ngo bikwiye guhabwa agaciro gakomeye.

Yakomeje ati "Nka Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, nejejwe no gutangaza ko ibikoresho by’ibanze by’ingoboka byaturutse mu Bushinwa byageze mu Rwanda mu minsi mike ishize."

"Harimo ibikoresho bipima umuriro ubitunze ku muntu, imyenda y’abaganga, ibikoresho birinda mu maso, udupfukamunwa tw’abaganga n’ibikoresho bipfuka inkweto byatanzwe na Guverinoma y’u Bushinwa, bigaragaza uburyo yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe bidasanzwe."

Yavuze ko yizeye ko bizatanga umusanzu mu rugamba rwo guhangana na Coronavirus mu Rwanda.

Amb Hongwei yavuze ko ubwo Coronavirus yatahurwaga mu Bushinwa, u Rwanda ruri mu bihugu byabwifurije gutsinda, ndetse Perezida Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi, Ngarambe François, boherereje ubutumwa Guverinoma y’u Bushinwa n’ishyaka rya gikomunisiti riyoboye igihugu, babifuriza gutsinda.

Yavuze ko u Bushinwa butangiye kurenga ingaruka z’iki cyorezo ku buryo ibintu byatangiye gusubira ku murongo, bityo bwifuza gufasha ibindi bihugu mu bushobozi bufite, binashingiwe ku kuba ari cyo gihugu gikora ku bwinshi ibikoresho by’ubuvuzi birimo imyenda y’abaganga.

Yakomeje ati "Ntabwo rukiri urugamba rw’igihugu kimwe cyangwa umujyi umwe. Ni urugamba twese tugomba kurwana."

Mu gihe hakomeje ibikorwa by’uko Leta zunze Ubumwe za Amerika zinenga uburyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, ryahanganye na Coronavirus, Amb Hongwei yashimangiye ko "kimwe n’u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika, u Bushinwa bushyigikiye byuzuye OMS na Dr Tedros."

Yavuze ko ibihugu byose bikwiye gushyira hamwe, bikirengagiza izindi mpamvu zose bigatahiriza umugozi umwe muri ibi bihe bikomeye.

Iyi nkunga y’u Bushinwa itanzwe mu gihe mu minsi ishize, u Rwanda rwakiriye indi y’umuherwe, Jack Ma, igizwe n’ibikoresho 20 000 bipima, udupfukamunwa 100 000 n’ibikoresho 1000 birinda abaganga bikanapfuka isura, ndetse abaganga bo mu Rwanda bahabwa amahigurwa ku buryo bwo guhangana na Coronavirus.

Hari abaganga kandi b’Abashinwa basangira na bagenzi babo bo mu Rwanda ubumenyi mu guhangana na Coronavirus, ndetse ibigo byo mu Bushinwa bikorera mu Rwanda byatanze inkunga zitandukanye muri uru rugendo, harimo na miliyoni 10 Frw zashyikirijwe Minisiteri y’Ubuzima zatanzwe na Chinese Enterprise Association.

Ibikoresho byatanzwe uyu munsi birimo udupfukamunwa 2000 twa N95, udupfukamunwa 10.000 tw’abaganga, imyenda 2000 y’abaganga, ibipimo 500 by’ubushyuhe, ibikoresho 2000 birinda abaganga n’ibikoresho 10.000 bipfuka inkweto.

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere u Bushinwa buzashyikiriza u Rwanda ibindi bikoresho byo bizaba ari byinshi kurushaho, birimo imyenda 5000 y’abaganga, udupfukamunwa 10.000 twa N95 n’ibindi.

Kugeza ubu abantu bamaze gutahurwaho Coronavirus mu Rwanda ni abantu 183, abamaze gukira ni abantu 88 mu gihe abakirwaye ari abantu 95.

Minisitiri Dr Ngamije Daniel na Amb Rao Hongwei nyuma yo gushyikirizwa impano y'u Bushinwa
Mu bikoresho u Rwanda rwakiriye harimo n'ibirinda abaganga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .