00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bushinwa bwashimye umusanzu wa Perezida Kagame mu iterambere rya Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 September 2018 saa 09:16
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko igihugu cye gishima umusanzu Perezida Paul Kagame amaze gutanga mu iterambere rya Afurika, kuva aho yatorewe kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

Amb. Hongwei yabigarutseho ku wa Gatatu ubwo igihugu cye cyizihizaga isabukuru y’imyaka 69 y’ishingwa rya Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa, ku cyicaro cya Ambasade y’icyo gihugu mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “U Bushinwa bushima umusanzu wa Perezida Kagame ku gufatanya n’iterambere rya Afurika kuva yafata ubuyobozi bwa AU bugenda buhererekanywa. U Bushinwa n’u Rwanda bizakomeza gushimangira ubufatanye haba ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga kandi bishyire imbere uburenganzira n’inyungu z’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.”

Perezida Kagame yatangiye kuyobora AU muri uyu mwaka, gusa guhera mu 2016 yashinzwe kuyobora amavugurura muri uyu muryango haba mu miyoborere n’imikorere, hagamijwe ko uba umuryango usubiza ibyifuzo by’abatuye Afurika.

Uheruka gukora amateka yo gutora ingengo y’imari iri ku kigero cyo hejuru urebye ku ruhare abanyafurika bazayigiramo, kuruta kuba igizwe n’inkunga z’ibihugu bikomeye.

Ambasaderi Hongwei yakomeje avuga ko igihugu cye gifite ubushake bwo gusangiza u Rwanda ubunararibonye gifite, bwatumye kimaze kuba igihugu cya kabiri ku Isi gifite ubukungu bunini, kikagira n’ijambo ku rwego mpuzamahanga.

U Bushinwa busanzwe ari n’umwe mu baterankunga b’imena u Rwanda rufite, byaba binyuze mu mpano cyangwa inguzanyo. Hari kandi ibigo byinshi by’abashinwa bimaze gushinga imizi mu Rwanda, bihafite ibikorwa binini.

Harimo ubwubatsi bw’imiturirwa n’imihanda, ubucuruzi n’ibindi.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yashimye imbaraga u Bushinwa bushyira mu mubano n’u Rwanda n’uruhare bugira mu rugendo rwarwo rw’iterambere.

Perezida Paul Kagame aheruka mu Bushinwa muri Nzeri uyu mwaka aho yari yitabiriye inama y’Ihuriro ry’ibihugu bya Afurika n’u Bushinwa, FOCAC.

Muri iyo nama Perezida Kagame yari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, banagirana ibiganiro byihariye na Perezida Xi Jinping n’umugore we Peng Liyuan.

Ambasaderi Hongwei avuga ko bybaye ibiganiro by’ingirakamaro.

Ni urugendo rwakurikiye urwa Perezida Jinping mu Rwanda ku wa 22 Nyakanga, wari usuye bwa mbere igihugu cyo muri Afurika y’Iburasirazuba. Rwasize hasinywe amasezerano 15 y’ubufatanye.

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rwa Jinping, u Rwanda rwasinye n’u Bushinwa amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni $76 zizakoreshwa mu kubaka umuhanda Huye-Kibeho n’ay’umuhanda ujya ku kibuga cy’indege gishya cya Bugesera angana na miliyoni $50.

Minisitiri Dr. Ndagijimana yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa wagiye utera imbere cyane mu myaka mike ishize, ku buryo abayobozi b’ibihugu byombi bahuye inshuro ebyiri mu myaka ibiri ishize.

Yakomeje agira ati “Muri izo ngendo eshatu, abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bemeranya kuzamura urwego rw’umubano no gushimangira ubufatanye haba hagati y’ibihugu, akarere n’umugabane wose.”

“Uyu munsi twahurye hano, nshimishijwe no kuvuga ko tutari kwishimira gusa ishingwa rya Repubulika ya Rubanda y’u Bushinwa, ahubwo n’umubano urangwa hjagatio y’ibihugu byombi.”

Minisitiri Dr Ndagijimana yavuze ko nibura mu myaka 12 ishize, ishoramari ry’abashinwa riza mu Rwanda ryageze kuri miliyoni $352.5 mu nzego zirimo ubukerarugendo, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwubatsi.

Perezida Paul Kagame na Xi Jinping bagiranye ibiganiro inshuro eshatu mu myaka ibiri ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .