U Bushinwa bwanyomoje amakuru y’uko hari abaturage babwo 18 birukanwe mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Kamena 2020 saa 09:45
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yanyomoje amakuru yavugaga ko hari Abashinwa 18 birukanwe mu gihugu kuwa Gatatu w’icyumweru gishize, bagasubira iwabo bazira gufata nabi abakozi b’Abanyarwanda.

Umujyanama mu bijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Hudson Wang, yanyomoje aya makuru yavugaga ko Abashinwa birukanwe mu Rwanda, bakoreshaga Abanyarwanda amasaha y’ikirenga nk’abacakara.

Yanditse kuri Twitter ati “Amakuru y’ibinyoma nanone! Twaragenzuye dufatanyije na Perezidansi ndetse n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, ntabyo bigeze bumva”.

Yakomeje abaza abahimba inkuru nk’izi z’ibinyoma impamvu bakomeje gushaka kubiba urwango hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, ndetse n’igituma bakomeje guterwa ubwoba n’ubucuti bw’ibihugu byombi.

Kuva mu 1971 u Rwanda n’u Bushinwa bifitanye umubano mwiza, aho icyo gihugu gikomeje kugira uruhare mu mishinga itandukanye irimo ubwubatsi bw’ibikorwa remezo, ubuvuzi n’ubucuruzi. Mu 2018, Perezida Xi Jinping yasuye u Rwanda.

Ibihugu byombi bifite ubufatanye mu bucuruzi bwo kuri Internet [E- Commerce], aho u Rwanda rwanagiranye amasezerano n’ikigo Alibaba Group, yo gutangiza urubuga eWTP (electronic World Trade Platform), rufasha ibigo bito n’ibiciriritse gukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

U Bushinwa buri ku isonga mu gukorana n’u Rwanda ibijyanye n’ubucuruzi n’iyubakwa ry’ibikorwa remezo.

Mu mishinga migari iki gihugu cyateye inkunga harimo iyubakwa rya Stade Amahoro, Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya Musanze, uruganda rw’imyenda ruri muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’ikigo cyubaka imihanda minini mu gihugu gifite isoko rya 70%.

U Rwanda n’u Bushinwa kandi byasinye amasezerano y’ubwikorezi aho kuri ubu RwandAir ikora ingendo zijya muri iki gihugu. Buri mwaka abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwiga mu Bushinwa kuri buruse z’iki gihugu.

Muri ibi bihe bya Coronavirus, Guverinoma y’u Bushinwa iherutse guha u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo kwifashisha mu kurwanya iki cyorezo.

U Rwanda rwasohoye itangazo rigaragaza ubumwe, icyizere n’ubufatanye ku Bushinwa muri iki gihe ndetse Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei avuga ko muri iki gihe cy’ingorane, ari ho bamenye agaciro k’ubucuti nyabwo hagati y’ibihugu byombi.

Yongeraho ko bakozwe ku mutima cyane kandi batewe imbaraga n’urwo rukundo ruhebuje rutagira imipaka.

U Rwanda n'u Bushinwa bisanganywe umubano mwiza. Aha Perezida Kagame yari yakiriye mugenzi Xi Jinping wasuye u Rwanda mu 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .