U Bushinwa bwahaye Sena y’u Rwanda udupfukamunwa turenga ibihumbi 22

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 Nyakanga 2020 saa 09:46
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngishwanama rw’u Bushinwa (National Committee of the Chinese People’s Political Consultative Conference-CPPCC) rwahaye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe wa Sena impano y’udupfukamunwa 22,400 tuzifashishwa n’abakozi mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Iyi mpano yatanzwe nyuma y’uruzinduko itsinda ry’abagize CPPCC ryari riyobowe na Visi Perezida w’urwo rwego, Zheng Jianbang, ryagiriye mu Rwanda muri Mata 2019, ndetse rikagira umwanya wo kuganira n’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Imitwe yombi.

CPPCC yageneye Sena y’u Rwanda iyi mpano nk’ikimenyetso cy’ubucuti kizabafasha gukomeza kwirinda mu gihe igihugu gihanganye n’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

Umuyobozi ushinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin Hadson, ubwo yashyikirizaga abasenateri iyi mpano yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n’u Rwanda mu kurwanya COVID-19.

Yagize ati “Turabizi ko u Rwanda rufite ubucucike bw’abaturage, iki ni cyo gihe gikwiye rero cy’ubufatanye mu kurwanya icyorezo COVID-19, u Bushinwa buzakomeza gutanga ubufasha mu by’ubuvuzi ku Rwanda. Turi kumwe mu kurwanya COVID-19, kandi turi kumwe mu mpinduka u Rwanda rugenda rugeraho.”

Umunyamabanga Mukuru muri Sena, Cyitatire Sosthène, wakiriye iyi mpano yashimangiye ko yagenwe mu gihe yari ikenewe.

Ati “Ibikoresho birakenewe cyane kuko icyorezo cya COVID-19 kiri ku Isi hose no mu Rwanda kandi kirahari, kubona rero ibikoresho nk’ibi duhawe n’inshuti zacu zo mu Bushinwa ni ingirakamaro.”

Yakomeje avuga ko udupfukamunwa bahawe dushobora gukoreshwa n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi mu gihe cy’amezi atatu.

Ati “Udupfukamunwa bazanye ibihumbi 22 mu by’ukuri ubirebye ukareba n’umubare w’abayobozi bari hano baba ari abasenateri n’abadepite dusangiye, aha dukorera n’abakozi bacu ubibaze usanga dushobora kubikoresha hafi amezi atatu.”

U Bushinwa buri ku isonga mu gukorana n’u Rwanda ibijyanye n’ubucuruzi n’iyubakwa ry’ibikorwaremezo.

Mu mishinga migari iki gihugu cyateye inkunga harimo iyubakwa rya Stade Amahoro, Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi ngiro rya Musanze, uruganda rw’imyenda ruri muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’Ikompanyi China Road and Bridge Corporation yubaka imihanda minini mu gihugu ifite isoko rya 70%.

Wang Jiaxin Hadson yashyikirije Umunyamabanga Mukuru muri Sena y'u Rwanda, Cyitatire Sosthène, impano y'udupfukamunwa
Umuyobozi ushinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin Hadson, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gufatanya n'u Rwanda mu kurwanya COVID-19
Umunyamabanga Mukuru muri Sena, Cyitatire Sosthène, yashimye inkunga Sena y'u Rwanda yahawe na bagenzi babo bo mu Bushinwa avuga ko izabafasha mu gihe cy'amezi atatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .