Ikoranabuhanga rya Juncao ryo guhinga ibihumyo ryageze mu Rwanda mu 2006, ryigishwa abaturage barenga ibihumbi 35, ariko imibare ikagaragaza ko abaribyaje umusaruro babarirwa mu bihumbi 15.
Mu biganiro byahuje Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame ubwo bari mu nama ya FOCAC muri Nzeri 2024, hagarutswe no ngingo zo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda.
Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Wang Xuekun ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yatangaje ko ikoranabuhanga rya Juncao Abashinwa bagejeje mu Rwanda ryatumye abaturage benshi biteza imbere binyuze mu guhinga ibihumyo ndetse ngo hari gahunda yo gushyiraho ikigo cyafasha Abanyafurika bose kujya bajya kwigira iryo koranabuhanga mu Rwanda.
Ati “Umushinga wo guhinga ibihumyo wa Juncao wafashije abahinzi ibihumbi 35 mu Rwanda, ubu wabaye icyitegererezo mu byerekeye ubufatanye bw’ibihugu byombi. Impande zombi zifuza kuwagura ugahinduka ikigo gifasha guhinga ibihumyo ku mugabane wose mu gushimangira umubano w’u Bushinwa na Afurika.”
Amb Xuekun avuga ko ingeri y’ubuhinzi ari imwe mu zizahabwa umwanya munini mu mubano w’ibihugu byombi mu myaka iri imbere.
Mu myaka itatu iri imbere u Bushinwa bwiyemeje kohereza abahanga mu by’ubuhinzi 500 ku mugabane wa Afurika bakazafasha kunoza uru rwego.
Bunavuga ko buzafasha guteza imbere ibikorwa bigize uruhererekane rwo kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi, ku buryo bitabanza kujya ku yindi migabane gutunganywa.
Guhera mu 2001, ikoranabuhanga rya Juncao rimaze kugezwa mu bihugu birenga 100 hirya no hino ku Isi.
Nibura mu Rwanda abahinzi b’ibihumyo beza toni zisaga 500 buri mwaka, icyakora Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko uyu musaruro ukwiriye kwiyongera.
Ku bufatanye n’u Bushinwa, mu Rwanda hashyizweho ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’amahugurwa ku buhinzi bw’ibihumyo bwifashishije Juncao.
Ikoranabuhanga rya Juncao ryavumbuwe n’umushakashatsi Prof Lin Zhanxi, akaba n’umwalimu muri Kaminuza ya Fujian Agriculture and Forestry University yo mu Bushinwa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!