00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwashinje u Bwongereza kuba inyuma y’ibitero Ukraine iherutse kubugabaho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 June 2025 saa 01:24
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko nta gushidikanya u Bwongereza buri gufasha Ukraine 100% mu gutegura ibitero by’iterabwoba ku Burusiya.

Ubwo yavugaga ibitero bikomeye Ukraine iherutse kugaba ku Burusiya, birimo ibyasenye ibiraro bya gari ya moshi n’ibyibasiye ibirindiro by’indege za gisirikare, kuva mu ntangiriro z’uku kwezi.

Yagize ati "Birigaragaza ko ibi byose biri gukorwa na drones z’uruhande rwa Ukraine, ariko nta cyo yari kubasha kwigezaho idafite ubufasha... bw’u Bwongereza."

Uyu mudipolomate ibyo yabishingiye ku kuba u Bwongereza ari kimwe mu bihugu bigishikamye ku gutera inkunga Ukraine, nubwo habayeho impinduka kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva Trump yafata ubutegetsi, ndetse atangiza ibiganiro n’u Burusiya bigamije kureba icyakorwa ngo amahoro agaruke.

ATI "Nubwo nta wamenya, hashobora kuba hakiri intasi za Amerika zigira uruhare muri ibyo bikorwa, ariko u Bwongereza ni bwo 100% bubifitemo uruhare."

Mu cyumweru gishize Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza, Andrey Kelin, na we yashinje icyo gihugu kuba ari cyo cyagize uruhare muri ibyo bitero bya drones Ukraine iherutse kubagabaho.

Ati "Ibitero nk’ibi bisaba, tekinoloji ihambaye, amakuru ajyanye n’indangamerekezo, ibintu byakorwagusa n’abasanzwe bafite ibyo ngibyo. Kandi abo ni u Bwongereza cyangwa Amerika."

U Burusiya bwashinje u Bwongereza kuba inyuma y'ibitero Ukraine iherutse kubugabaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .