Ubwo yavugaga ibitero bikomeye Ukraine iherutse kugaba ku Burusiya, birimo ibyasenye ibiraro bya gari ya moshi n’ibyibasiye ibirindiro by’indege za gisirikare, kuva mu ntangiriro z’uku kwezi.
Yagize ati "Birigaragaza ko ibi byose biri gukorwa na drones z’uruhande rwa Ukraine, ariko nta cyo yari kubasha kwigezaho idafite ubufasha... bw’u Bwongereza."
Uyu mudipolomate ibyo yabishingiye ku kuba u Bwongereza ari kimwe mu bihugu bigishikamye ku gutera inkunga Ukraine, nubwo habayeho impinduka kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva Trump yafata ubutegetsi, ndetse atangiza ibiganiro n’u Burusiya bigamije kureba icyakorwa ngo amahoro agaruke.
ATI "Nubwo nta wamenya, hashobora kuba hakiri intasi za Amerika zigira uruhare muri ibyo bikorwa, ariko u Bwongereza ni bwo 100% bubifitemo uruhare."
Mu cyumweru gishize Ambasaderi w’u Burusiya mu Bwongereza, Andrey Kelin, na we yashinje icyo gihugu kuba ari cyo cyagize uruhare muri ibyo bitero bya drones Ukraine iherutse kubagabaho.
Ati "Ibitero nk’ibi bisaba, tekinoloji ihambaye, amakuru ajyanye n’indangamerekezo, ibintu byakorwagusa n’abasanzwe bafite ibyo ngibyo. Kandi abo ni u Bwongereza cyangwa Amerika."

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!