00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwashinje Amerika kuba inyuma y’umugambi w’ihirikwa rya Assad

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 30 December 2024 saa 08:44
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yavuze ko kuba Amerika yarigaruriye tumwe mu duce dukungahaye kuri peteroli n’ibihano bikomeye by’ubukungu yafatiye Syria mu myaka ishize, ari byo byatumye uwahoze ari perezida w’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati, Bashar al-Assad ahirikwa ku butegetsi.

Mu Ugushyingo 2024 ni bwo imitwe yitwaje intwaro itaravugaga rumwe ba Assad yatunguranye igaba ibitero kuri Syria, ifata ibice bitandukanye ndetse bigera no ku Murwa Mukuru, Damascus, mu gihe gito cyane.

Iyo mitwe yari iyobowe n’uwa Hayat Tahrir-al-Sham (HTS), yari ifite imbaraga zikomeye ku buryo ingabo za leta zatsinzwe uruhenu, Assad arahirikwa ahungira mu Burusiya.

Mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, Lavrov yavuze ko imwe mu mpamvu zatumye ibintu bidogera ari uko ubuyobozi bwahozeho budahaza ibyifuzo by’abaturage mu gihe amakimbirane yari atangiye gututumba.

Ati “Amerika ni yo igomba kunengwa kuko yigaruriye ibice bikize kuri peteroli byo mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bwa Syria ndetse igashyiriraho iki gihugu ibihano bikakaye, bikomeje kuzahaza ubukungu bw’iki gihugu. Amerika ni yo ntandaro y’uburakari bw’abaturage.”

Lavrov yavuze ko uko guhura n’ibibazo by’ubukungu kwa guverinoma yari iyobowe na Assad kwatumye uyu wahiritswe afata ibyemezo bitishimiwe n’abaturage, hanyuma barigaragambya.

Ingabo za Amerika ziri muri Syria kuva mu 2014, ku mpamvu zo “kurandura umutwe w’iterabwoba wa Islamic State” ibintu Assad atahwemye kugaragaza ko atari byo ahubwo Amerika irajwe ishinga no gusahura umutungo w’igihugu cye.

Mu cyumweru gishize, Minisiteri y’Ingabo muri Amerika, yatangaje ko Washington ifite abasirikare bagera ku 2000 muri iki gihugu, bavuye kuri 900.

Icyakora n’u Burusiya na bwo bufite ingabo muri Syria, mu duce twa Khmeimim na Tartus.

Mu 2017 ni bwo ibihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije kugumisha ingabo z’u Burusiya muri Syria mu myaka 49.

Icyakora kuko Assad yahiritswe, ab’i Moscow bari guteganya kugirana ibiganiro n’iyi mitwe yahiritse Assad ku hazaza h’ingabo za bwo muri Syria, ndetse mu ntangiro za Ukuboza 2024, bwagiranye ibiganiro n’ubutegetsi bushya ku kubungabunga umutekano w’Abarusiya bari muri Syria.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Burusiya, Sergey Lavrov yatangaje ko Amerika ifite uruhare rukomeye mu ihirikwa rya Assad

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .