Umuvugizi w’Ingabo z’u Burusiya, Lieutenant-General Igor Konashenkov yavuze ko ibyo birindiro byasenywe mu mujyi wa Kherson, mu Majyepfo ya Ukraine.
Ku wa Gatatu kandi ingabo z’u Burusiya zabashije kwirukana iza Ukraine mu gace ka Kharkiv.
Mu bindi byangijwe n’ingabo z’u Burusiya kandi harimo indege zo mu bwoko bwa Su-25 na Su-24 z’intambara ndetse na kajugujugu zo mu bwoko bwa Mi-8 za Ukraine.
U Burusiya buvuga ko bumaze guhanura indege 354 za Ukraine zirimo kajugujugu 194 nubwo nta bundi bushakashatsi burabyemeza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!