00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burusiya bwakuye Ingabo mu gace ka Kherson; menya impamvu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Ugushyingo 2022 saa 10:55
Yasuwe :

Ingabo z’u Burusiya zafashe umwanzuro wo kuva mu gace ka Kherson aho zari zimaze igihe kinini zarigaruriye, nk’imwe mu nzira igiye kuzifasha kugaba ibindi bitero mu bice bitandukanye bya Ukraine.

Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine, Gen Sergei Surovikin, yatangaje ko urugamba rwo mu gace ka Kherson rwari rugoye cyane.

Ku wa 10 Ukwakira, hari hashize iminsi uyu musirikare agizwe Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya ziri kurwanira muri Ukraine.

Icyo gihe yavuze ko Ingabo za Ukraine zifashijwe na NATO, ziri muri gahunda yo kugaba ibitero simusiga mu gace ka Kherson kugira ngo zirukane Ingabo z’u Burusiya, zititaye ku nkomere cyangwa abagwa ku rugamba baba abasirikare ba Ukraine cyangwa se abasivile’

Muri ibyo bitero, hakoreshejwe ibyo mu kirere byasenye ikiraro cya Antonovsky gihuza agace k’uburengerazuba bwa Kherson n’uburasirazuba ku mugezi witwa Dnepr, ndetse byangiza urugomero rw’amashanyarazi rwa Kakhovskaya.

Ibyo byatumye imigenderanire muri ako gace igorana, ibiryo birabura ndetse n’amashanyarazi aba ikibazo.

Ibyo byiyongeraho ko ubutasi bw’u Burusiya bwari bwagaragaje ko Ukraine ifite gahunda yo gutera ibisasu ku rugomero rwa Kakhovskaya no ku bice bituyemo abaturage babarirwa mu bihumbi 18 muri uwo mujyi.

Ku wa Gatatu, Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya, Sergei Shoigu, yavuze ko kubera ibyo bitero bigamije kwibasira uwo mujyi, ingabo ze zatangiye gushyiraho uburyo bwo kwirwanaho, ziva mu Mujyi nyirizina ahubwo zikajya gukingira umwanzi mu bice bya Dnepr.

U Burusiya bwavuze ko gufata uwo mwanzuro bifite akamaro kanini mu kurengera abaturage bo muri uwo mujyi. Impamvu ni uko ngo u Burusiya bufite amasomo bwigiye ku baturage biciwe mu Mijyi ya Mariupol, Popasnaya, Volnovakha ubwo uru rugamba rwatangiraga.

U Burusiya buvuga ko budashaka gushorwa mu ntambara yagwamo abaturage ku buryo byarangira bushinjwa ibyaha by’intambara.

Hashize iminsi mike Ukraine ikajije ibitero yagabaga ku Mujyi wa Kherson ndetse yongera ingabo muri icyo cyerekezo.

Abaturage bari bahatuye bivugwa ko bahungishijwe ku bwinshi n’u Burusiya, aho habarwa abagera ku bihumbi 115 bajyanywe mu gace ka Crimea n’ahandi.

U Burusiya bwatangiye gukura ingabo mu gace ka Kherson mu kwirinda ibitero bikomeye bya Ukraine bishobora kugira ingaruka ku basivile

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .