Ambasaderi Polyakov yabitangaje kuri uyu wa 28 Kanama 2024 nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, asimbuye Karén Chalyan wageze mu Rwanda muri Kamena 2018, asoza manda ye muri Kamena 2024.
Yavuze ko ibihugu byombi bifitanye umubano w’amateka agomba gukomeza gusigasira kandi agashaka n’andi mahirwe yabyazwa umusaruro n’impande zombi.
Mu mishinga ashyize imbere harimo uwo kubaka uruganda ruto rw’amasharazi akomoka ku ngufu za nucléaire ndetse ngo mu gihe cya vuba inzobere zo mu Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe Ingufu za , Rosatom zizagera mu Rwanda zigaragaze mu buryo burambuye uko imishinga yashyirwa mu bikorwa.
Ati “Itsinda ry’inzobere za Rosatom, ikigo cy’u Burusiya turitegereje ko rizaza i Kigali kuganira mu buryo burambuye ku mishinga ibiri. Ni imishinga ibiri ifitanye isano ariko itandukanye, umwe ni uwo gushyiraho ‘research reactor’ n’ikigo cy’ubushakashatsi kiyishamikiyeho, uwa kabiri ni uwo kureba niba mu Rwanda hashyirwa uruganda ruto rw’amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.”
Yahamije ko “Inzobere zizaza [kugira ngo] zigaragaze imishinga mu buryo bufatika kuri izo ngingo ebyiri.”
Byari biteganyijwe ko izo nzobere zigera mu Rwanda muri Kanama 2024 ariko ngo birasubikwa, gahunda yimurirwa muri Nzeri 2024.
Amasezerano yasinyiwe i Sochi ku wa 24 Ukwakira 2019 agaragaza ko Ikigo cy’Ubushakashatsi ku Ngufu za Nucléaire zikoreshwa ku mpamvu z’amahoro kizubakwa mu Rwanda kizaba kirimo laboratwari nto ishobora gutanga amashanyarazi angana na MW 10. Ibyo kubaka uruganda runini ntabwo bisobanurwa muri aya masezerano.
Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe Ingufu, Rosatom, nicyo kiri gufasha u Rwanda mu bikorwa bigamije kubaka Ikigo cy’Ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’Ingufu za Nucléaire.
Ingufu za Nucléaire zishobora kwifashishwa mu bintu byinshi nko mu gutanga amashanyarazi, mu buvuzi cyane ubw’indwara zikomeye nka kanseri kuko imirasire yazo ari yo yifashishwa mu kuyishiririza, mu bijyanye n’umutekano kuko nko mu byuma bisaka ari zo zikoreshwa cyangwa se mu gukora intwaro.
Kugira ngo ingufu za nucléaire zitange amashanyarazi, hakoreshwa ubutare bwa Uranium. Ni ubutare ubusanzwe bunakoreshwa mu ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi ari nayo mpamvu ahanini iyo umuntu yumvise ingufu za nucléaire abanza kwikanga.
Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB) giherutse gutangaza ko cyakoze inyigo y’ikigo cy’ubushakashatsi ku ngufu za nucléaire kizubakwa mu Bugesera, imirimo yo kucyubaka ikazatwara ingengo y’imari iri hagati ya miliyoni 800$ na miliyari 1$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!