U Burundi bwisubiyeho bufungura umupaka, u Rwanda rutegereje kureba aho bigana

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Mata 2020 saa 08:48
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Burundi yemereye amakamyo aturutse mu Rwanda kwinjira muri icyo gihugu atwaye ibicuruzwa nyuma y’iminsi mike rugaragaje ko umuturanyi warwo yafunze amayira anyuzwamo ibicuruzwa.

Ubuyobozi bw’u Burundi buherutse gufata umwanzuro wo kwangira amakamyo kwinjira mu gihugu, umwanzuro utarishimwe n’abacuruzi kuko uhabanye n’ibyo ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biherutse kwemeranya, mu koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19.

Icyo gihe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yandikiye Kenya na Uganda, ibimenyesha ko amakamyo yari yerekeje i Burundi yangiwe kwinjira. Icyo gihe yanatangaje ko "Guverinoma y’u Rwanda itazongera kwemera ko amakamyo ajyanye imizigo mu Burundi aca ku butaka bwarwo."

Mu ibaruwa yanditswe ku wa 14 Mata, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi ivuga ko imipaka yongeye gufungurwa.

Ikomeza iti "Mu rwego rwo korohereza urujya n’uruza rw’ibicuruzwa nk’uko biteganywa n’amasezerano ya EAC, imipaka yari yafunzwe mu Majyaruguru ku Rwanda no mu Burengerazuba kuri RDC, ifunguriwe gusa amakamyo n’izindi modoka zitwara ibicuruzwa."

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga yasabye abashoferi ko igihe bahagaze, bubahiriza amabwiriza y’isuku mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

U Rwanda rwabitwaye gahoro

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yabwiye IGIHE ko ubwo u Burundi bwafungaga imipaka, amakamyo yabwo atari gukomeza kunyura mu Rwanda kandi umupaka ufunze.

Yakomeje ati “Ejo bundi natwe tubona ngo bafunguye, ubwo ngubwo natwe birasaba ngo turebe niba bafunguye, turebe uburyo twagarura abakozi kuko iyo ufunze umupaka, ubwira n’abakozi bahakoraga bakaba bagiye.”

“Ubwo birasaba no kugira ngo turebe koko niba uwo mupaka ufunguye, turebe niba hari n’abantu bashaka kuwunyuraho, dutegure n’abagomba kubikora ariko ntabwo twahita dukingura uwo mwanya ngo kubera ko abandi bavuze ko bakinguye.”

Minisitiri Biruta yavuze ko nubwo u Burundi buvuga ko bwafunguye umupaka nta we uzi niba butongera gufunga, ku buryo u Rwanda rushaka kureba aho bigana.

Yavuze ko u Rwanda birusaba umwanya wo "kugira ngo turebe niba aribyo, hanyuma natwe twitegure kuba twafungura niba dusanze koko ibyo bavuze aribyo, kuko hari n’abaturage babo batashoboye gutaha bakiri hano ducumbikiye."

Inkuru wasoma: U Rwanda rwamenyesheje Uganda na Kenya ko u Burundi bwakumiriye amakamyo ava mu Rwanda

U Burundi bwari bwabujije amakamyo ava mu Rwanda gutambuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .