U Burundi bwasabye ibyumweru bibiri byo kwitegura kwakira impunzi zabwo ziri mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Kanama 2020 saa 07:40
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Burundi yagaragaje ko ikeneye ibyumweru bibiri byo kwitegura kwakira icyiciro cya mbere cy’impunzi zimaze imyaka itanu zihungiye mu Rwanda kubera impamvu za Politiki.

Iki cyemezo cyatangarijwe mu nama yabaye kuri uyu wa 13 Kanama 2020, yahuje intumwa z’u Rwanda n’u Burundi ndetse n’iz’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, yize ku buryo bwo gucyura impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda.

Ku wa 26 Nyakanga 2020 nibwo impunzi 331 zibarizwa mu Nkambi ya Mahama zandikiye Perezida w’u Burundi, Gen Ndayishimiye Evariste zimusaba gufashwa gutahuka ku bushake kuko impamvu yatumye zihunga itagihari.

Nyuma y’uko iyo baruwa igiye hanze, Leta y’u Rwanda yagaragaje ko yiteguye gufasha impunzi zifuza gutaha nk’uko yabikoze kuva ikibazo cy’u Burundi cyatangira mu 2015.

Icyo gihe Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje iti "U Rwanda rushyigikiye ihame ryo gutaha ku bushake kw’impunzi, nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga n’ay’u Rwanda."

Kuri uyu wa Kane, nibwo impande zombi zaganiriye kuri iki kibazo, mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Mu myanzuro yafatiwemo ni uko icyiciro cya mbere cy’ impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zishaka gutaha zizajya mu gihugu cyazo mu byumweru bibiri.

Umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, Elise Villechalane, yabwiye BBC ko iyi nama ari iya mbere yemerejwemo gucyura impunzi.

Yagize ati “Kuko uruhande rw’u Burundi rukeneye ibyumweru bibiri byo gutunganya ahantu hazakoreshwa mu kwakira abatashye, banzuye ko icyiciro cya mbere kizagenda tariki 27 Kanama.’’

U Rwanda rwamenyesheje impunzi zose z’Abarundi ko buri wese mu bifuza gutaha ‘ku giti cye kandi ku bushake agomba kwegera UNHCR ikamufasha.’

Yakomeje ati “Natwe nka HCR twiteguye gufasha buri wese ushaka gutaha, kandi twishimiye ko impande zombi uyu munsi zicaranye zikumvikana uko kubacyura bikorwa, none aba mbere bazagenda mu byumweru bibiri.’’

Ishami rya UNHCR mu Rwanda ryerekana ko mbere yo kwaduka kwa COVID-hari impunzi 200 zatahaga buri kwezi kandi ku bushake.

Kuva mu mpera za Werurwe 2015, impunzi z’Abarundi zatangiye kwinjira mu Rwanda, ruzishyiriraho inkambi z’agateganyo i Gashora n’i Nyanza mbere yo kwimurirwa i Mahama mu Karere ka Kirehe, izindi ziguma mu Mijyi ya Kigali na Huye.

Aba Barundi bahunze nyuma y’imvururu zijyanye n’amatora yagombaga kwitabirwa na Pierre Nkurunziza, nyamara yarashinjwaga ko manda ebyiri yemererwaga zarangiye, ariko ariyamamaza ndetse atsinda amatora.

Mu Rwanda habarurwa ko hari impunzi z’Abarundi 72 007. Imibare ya UNCHR yo ku wa 30 Kamena 2020 igaragaza muri rusange impunzi zituruka mu Burundi ziri mu karere zigera ku 333 737.

UNHCR ishami ry’i Burundi ritangaza ko kuva uyu mwaka watangira hamaze gutahuka impunzi hafi 8,500 zose zavuye muri Tanzania, uretse umwe wavuye muri Zambia.

Impunzi z'Abarundi zibarizwa mu Nkambi ya Mahama zishaka gutaha ku bushake ziratangira kwakirwa mu Burundi mu byumweru bibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .