U Burasirazuba: Leta yagaruje ubutaka burenga hegitari 1300 bwari bwarigaruriwe n’abaturage

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 29 Mutarama 2020 saa 08:57
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Ntara y’Uburasirazuba bari bariyandikishijeho ubutaka n’abandi bari barabwigabije babukoreraho ibikorwa bitandukanye bambuwe ubungana na hegitari 1350 bugaruka mu maboko ya Leta.

Ubu butaka bwagarujwe na Komisiyo yari yashyizweho ngo igenzure uko abaturage bakoresha ubutaka mu Burasirazuba, yanarebye kandi uko abafite inzuri bazikoresha neza bahingamo 30% n’ibindi, abafite inzuri zidakoreye n’abandi.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Mufulukye Fred, yavuze ko Leta yamenye ko hari ubutaka bwayo bwigaruriwe n’abaturage nyuma y’igenzura ryarebye uko bukoreshwa.

Yagize ati “Tujya kumenya ko ubu butaka buhari twatangiye tureba uburyo abaturage babyaza umusaruro ubwo bafite. Mu gukurikirana ni naho twasanze hari n’ubutaka bwari bwarigabijwe, mu kubwigabiza ntabwo byose twabishyira ku baturage kuko hari naho natwe tutakurikiranye nk’abayobozi kugira ngo umuturage abone ubutaka buri aho ngaho agasanga ntacyo bitwaye akomeje kububyaza umusaruro.”

Yakomeje avuga ko hari n’abandi babwiyandikagaho nk’ubutaka bwabo ariko ngo bose barabwambuwe bugarurirwa Leta, umuturage na we akangurirwa kubyaza umusaruro ubwo yasigaranye.

Ku bijyanye n’ibihano Guverineri Mufulukye yavuze ko kwambura abaturage ubutaka bihagije ndetse ibindi byazatekerezwa nyuma.

Yagize ati “Igihano cya mbere ni uko buriya butaka umuturage abwamburwa naho ibindi byo kumukurikirana byazatekerezwa ikindi gihe. Reka tubanze tugaruze ubutaka noneho n’ubundi abaturage bafite babubyaze umusaruro.”

Uretse kugaruza ubu butaka bungana na hegitari 1350, iyi komisiyo yanagaragaje bamwe mu borozi bafite inzuri zidakoreye abagera ku icumi bahita bazamburwa.

Inzuri 10 zidakoreye neza zambuwe ba nyirazo mu Burasirazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .