U Buholandi bwasabye imbabazi ku kuba butarabashije kurinda Abayahudi ubwo bakorerwaga Jenoside

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 27 Mutarama 2020 saa 11:03
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte, yasabye imbabazi mu izina rya guverinoma y’igihugu cye ku kuba ntacyo cyakoze ngo kirengere Abayahudi barenga miliyoni esheshatu bishwe mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Izi mbabazi Minisitiri Rutte yazisabye ku nshuro ya mbere ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 75 Jenoside yakorewe Abayahudi wabereye i Amsterdam mu Buholandi.

Mu Bayahundi barenga miliyoni esheshatu bishwe na Adolf Hitler n’ishyaka rye rya Nazi, nibura abarenga ibihumbi 102 baturukaga mu Buholandi.

Yihanganishije Abayahudi babashije kurokoka. Ati “Mu izina rya Guverinoma y’u Buholandi, nsabye imbabazi ku bikorwa guverinoma yari iriho icyo gihe.”

Minisitiri Rutte yavuze ko nta jambo yabona akoresha risobanura neza ubunyamaswa bwaranze bamwe mu bategetsi b’icyo gihugu ku ngoma y’aba-Nazi ubwo batsembaga Abayahudi.

Ati “Natwe twibaza ukuntu byabaye. Muri rusange twakoze bicye, ntacyo twakoze ngo turinde Abayahudi, nta bufasha twabahaye, nta gaciro twabahaye.”

Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi, Mark Rutte, ubwo yunamiraga Abayahudi bishwe n’Aba-Nazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .