Ni igikorwa cyabaye ku wa 08 Gashyantare 2025 kibera mu Mujyi wa Utrecht uherereye rwagati mu Buholandi.
Nk’uko ku wa 01 Gashyantare ari bwo u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’u Rwanda, Abanyarwanda baba mu mahanga na bo bizihiza uwo munsi ku matariki atandukanye, bakabifashwamo na ambasade z’u Rwanda mu bihugu babarizwamo cyangwa imiryango babamo, bakaganira ku mateka yaranze u Rwanda hanishimirwa intambwe rumaze kugeraho.
Binakorwa hagamijwe kwereka urubyiruko ibikorwa by’indashyikirwa byagizwemo uruhare n’abo banganaga, kugira ngo na bo berekwe uko bakomeza uwo muco w’ubutwari basigasira n’ibyagezweho.
Kuri iyi nshuro ubwo yaganirizaga abitabiriye iki gikorwa, Chargé d’Affaires a.i, muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi, Jean Hugues Mukama, yagarutse ku bumwe bw’Abanyarwanda yerekana ko ari bwo zingiro ry’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ubu, nyamara mu myaka 30 ishize rwari rwarabaye umuyonga.
Yagize ati "Itariki ya 01 Gashyantare, iduha amahirwe yo kwibuka kandi duha n’icyubahiro intwari zacu zakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye igihugu n’Abanyarwanda bose akamaro, mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Muri abo harimo abitangiye igihugu mu rugamba rwo kwibohora, abarwanyije akarengane no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, abaharaniye ukwigira kw’abanyarwanda ndetse n’abandi bakomeje gukora ibikorwa byinshi bitandukanye by’inyungu rusange z’Abanyarwanda."
Yongeyeho ko amateka aba akwiriye kuba isomo ku Banyarwanda muri rusange, ati "Aya mateka aba akwiriye kutubera urugero rwiza nk’Abanyarwanda muri rusange n’urubyiruko by’umwihariko aho duhurereye hose, duharanira ibikorwa byose byateza imbere igihugu cyacu, bikanabungabunga ubumwe bw’Abanyarwanda byaharaniwe kandi bigatangirwa n’amaraso."
Uyu muyobozi kandi yashimangiye akamaro ko gukorera hamwe, gukunda igihugu ndetse n’uruhare rukomeye rw’Abanyarwanda mu guhererekanya izo ndangagaciro ku rubyiruko rubakomokaho, kuko ari rwo ruzaba ruri mu nshingano zitandukanye mu minsi iri imbere.
Yongeyeho ko ari ngombwa kurangwa n’ubutwari ku Banyarwanda bose, ati "Uyu mwaka dutangiye tuzakomeze kurangwa n’ubutwari, ubunyangamugayo, umurava, ubwitange, ubushishozi no gukunda igihugu, kandi twirinda icyo ari cyo cyose gishaka kutubuza kugera ku ntego twihaye yo gukomeza kubaka umuryango nyarwanda ndetse n’u Rwanda twifuza rutekanye kandi rutera imbere."
Intwari u Rwanda rwizihiza kandi rukazirikana ziri mu byiciro bitatu, birimo Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Icyiciro cy’Imanzi kirimo intwari zitakiriho zirimo umusikare utazwi izina, uhagarariye abasirikare bose baguye ku rugamba barwanira ineza y’u Rwanda.
Kirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema, wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye ku wa 1 Ukwakira mu 1994.
Icyiciro cy’Imena kirimo Umwami Mutara wa III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Intwari Michel Rwagasana, Uwilingiyimana Agatha, Intwari Félicité Niyitegeka n’Abanyeshuri b’i Nyange.
Icyiciro cy’Ingenzi nta ntwari yari yagishyirwamo, gusa haracyakorwa ubushakashatsi bwo kugira ngo bemezwe.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!