BBC yatangaje ko icyo cyapa cyari gifite uburebure bwa metero 70 kuri metero 50 nk’uko byatangajwe na polisi y’icyo gihugu, kikaba cyaragwiriye inzu ndetse na sitasiyo ya lisansi, abantu bari bari hafi kikabagwira bamwe bagapfa abandi bagakomereka.
Inzego z’umutekano ndetse n’iz’ubutabazi zikomeje gufatanya gushakisha abandi bantu baba baragwiriwe n’icyo cyapa bataraboneka kugira ngo abo bishoboka barokorwe, ku ikibutiro hakaba hamaze gutabarwa abageze kuri 80.
Akshay Vasant Patil w’imyaka 20 y’amavuko wari aho ibyo byabereye, yavuze ukuntu icyo cyapa cyatangiye guhanuka ategereje gushyirisha lisansi mu modoka ye kuri sitasiyo yari yegeranye na cyo, akabibona mbere akagerageza guhungana n’abari aho hafi.
Ati ‘‘Nabonye ko icyo cyapa kiri kumanuka, nsohoka mu mudoka ndiruka ariko mpera hagati y’izindi modoka. Abantu umunani bagera ku icyenda nanjye ndimo twabashije guhunda.’’
Gusa uyu musore yatangaje ko n’ubwo we n’abo bari kumwe bahunze, yabonye abantu benshi baheze mu modoka zagwiriwe n’icyo cyapa.
Mu bandi bagwiriwe na cyo harimo umusore witwa Bharat w’imyaka 24 y’amavuko wari uri kujya ku kazi imvura igitangira kugwa, aza kugama ari na bwo icyo cyapa cyamugwiriye ahasiga ubuzima nk’uko byagarutsweho na Naina Vinod Rathod, akaba nyina umubyara waje kumureba yiruka nyuma yo guhabwa amakuru n’umugabo we.
Ati ‘‘Yarahagaze ngo yugame munsi y’ikiraro kiri hafi aho. Gusa nyuma icyapa cyaje guhanuka kiramugwira arapfa. Nahise nirukankira aho byabereye ariko nasanze umuhungu wanjye yapfuye.’’
Ubuyobozi bwa Leta ya Maharashtra ibyo byabereyemo bwatangije iperereza ngo hamenyekane impamvu nyirizina yaba yateye iryo sanganya.
Minisitiri w’Intebe muri Leta ya Maharashtra mu Buhinde, Devendra Fadnavis, yihanganishije imiryango yabuze abayo bahitanwe n’icyo cyapa, ndetse anavuga ko iyo miryango iragenerwa amarupe 500000 y’impozamarira, ni ukuvuga asaga miliyoni 7,7 Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!