U Buhinde bwashyikirije u Rwanda ibitabo ibihumbi 100 bizifashishwa mu mashuri

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 7 Ugushyingo 2019 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Buhinde ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) yashyikirije u Rwanda inkunga y’ibitabo ibihumbi 100 birimo iby’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima ndetse n’ubugenge bizifashishwa n’abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’imyaka icyenda na 12.

Ahagana saa tatu n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki ya 7 Ugushyingo 2019, nibwo abahagarariye Leta y’ u Buhinde bashyikirije REB ibi bitabo ibihumbi 100.

Uhagarariye u Buhinde mu Rwanda ,Oscar Kerkejta,yavuze ko iyi mpano y’ibitabo igihugu ahagarariye cyahaye u Rwanda ishimangira ubufatanye n’imikoranire iri hagati y’u Buhinde n’u Rwanda.

Ati “Ni impano yemewe na Minisitiri w’Intebe wacu ubwo yari yasuye u Rwanda umwaka ushize. U Buhinde busanzwe bufatanya n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo n’uburezi. Impamvu twahisemo gutera inkunga y’ibitabo by’imibare na siyansi ni uko Siyansi ari amasomo akomera, iyo abanyeshuri bahawe ibitabo nk’ibi bikoze mu buryo buborohereza birabafasha kugira ngo babashe kumva neza siyansi.”

Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, we yavuze ko ibi bitabo bizakoreshwa n’abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’imyaka Icyenda na 12 kuko byagaragaye ko aribo bafite ikibazo cy’ibitabo cyane kurusha abandi.

Ati “Navuga ko amashuri akeneye ibi bitabo ari ay’uburezi by’imyaka Icyenda na 12 kuko mu by’ukuri aya mashuri aracyari mashya ugereranije n’amashuri abanyeshuri bigamo bacumbikirwa kuko ariya mashuri yo usanga afite amasomero n’ubwo wenda afite ibitabo bimwe bitari ibya vuba byibuze afite ibitabo.”

Yakomeje avuga ko ibi bitabo bizatanga umusaruro ugaragara cyane ko icyerekezo cy’igihugu ari uko kigira ubukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde mu bya dipolomasi watangiye mu 1999. Muri iki gihe Abahinde bakomeje gushora imari ifatika mu Rwanda, kuko nko hagati ya 2011-2016 habarurwa imishinga 66 ifite agaciro ka miliyoni $317, harimo ikomeye nka Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi. Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi.

Ubwo umuyobozi wa REB,Dr Ndayambaje Irenée, yashyikirizwagwa impano y'ibitabo n'uhagarariye u Buhinde mu Rwanda, Oscar Kerkejta
Umuyobozi wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, we yavuze ko ibi bitabo bizakoreshwa n’abanyeshuri biga mu mashuri y’uburezi bw’imyaka Icyenda na 12 kuko byagaragaye ko aribo bafite ikibazo cy’ibitabo cyane kurusha abandi.
Uhagarariye u Buhinde mu Rwanda ,Oscar Kerkejta,yavuze ko iyi mpano y’ibitabo igihugu ahagarariye cyahaye u Rwanda ishimangira ubufatanye n’imikoranire iri hagati y’u Buhinde n’u Rwanda.
Hatanzwe ibitabo ibihumbi 100 birimo iby’imibare, ubutabire n’ibinyabuzima ndetse n’ubugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .