U Bufaransa: Urukiko rwemeje bidasubirwaho ko Barahira na Ngenzi bafungwa burundu

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 17 Ukwakira 2019 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Urukiko rusesa imanza rwo mu Bufaransa, rwemeje ko Abanyarwanda babiri Tito Barahira na Octavien Ngenzi, bafungwa burundu nk’uko baheruka kubikatirwa n’urukiko, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside bakoreye mu Rwanda.

Nyuma yo gukatirwa iki gifungo ku wa 6 Nyakanga 2018 mu bujurire bwamaze amezi abiri, aba bagabo basimburanye ku mwanya wa Burugumesitiri wa Kabarondo hamwe n’abunganizi babo, bitabaje urukiko rusesa imanza.

Mu mwanzuro rwatangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira, rwemeje ko icyo gihano kigomba kugumaho.

Ihuriro ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagezwa mu butabera, CPCR, ryatangaje ko ryari rimaze igihe ritegereje iki cyemezo, kije kongerera imbaraga imirimo iri huriro rikora.

Umuyobozi waryo, Alain Gauthier yagize ati “Ariko, wongeyeho igifungo cyakatiwe Pascal Simbikangwa mu 2016, urasanga ari abajenosideri batatu gusa inkiko z’u Bufaransa zakatiye mu buryo bwa burundu, mu myaka 25 yose. Ni ibintu bibabaje.”

CPCR yanavuze ko inategereje umwanzuro w’uru rukiko ku rubanza rwa Claude Muhayimana.

Tito na Ngenzi bahamijwe kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo mu yahoze ari Komine Kabarondo basimburanyeho kuyobora ari ba Burugumesitiri hagati ya 1977 - 1994.

Octavien Ngenzi w’imyaka 61 y’amavuko na Tito Barahira w’imyaka 68 baburanye bahakana ibyaha bashinjwa ariko Urukiko rw’ibanze rw’i Paris rwari rwabakatiye igifungo cya burundu muri Nyakanga 2016, icyo gifungo kiza no gushimangirwa mu bujurire.

Mu iburanisha, umushinjacyaha yavuze ko Barahira yatanze amabwiriza yo kwica Abatutsi na we ubwe arica, ati “Ibiganza bye byuzuye amaraso.”

Kuri Ngenzi, yavuze ko we atishe ariko yatumye abica babishyira mu bikorwa. Yagize ati “We ntafite amaraso mu biganza, ayafite ku mutima no mu bwonko.”

Octavien Ngenzi na Tito Barahira bagomba gufungwa ubuzima bwabo bwose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza