U Bufaransa: Urubanza rwa Muhayimana ku byaha bya Jenoside akekwaho rwashyizwe mu 2021

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Urukiko rw’i Paris rushinzwe imanza nshinjabyaha rwasubitse urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rushyirwa umwaka utaha kubera ibibazo byatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Muhayimana yari umushoferi wa Guest House de Kibuye, ashinjwa ko ari we watwaraga Interahamwe zigiye mu bitero bitandukanye. Urubanza rwe rwagombaga kuba hagati ya tariki 29 Nzeri na 23 Ukwakira 2020.

Magingo aya, ubutabera bw’u Bufaransa bwafashe umwanzuro wo kurwimura rushyirwa umwaka utaha hagati y’itariki ya 2 n’iya 26 Gashyantare 2021.

Ni urubanza ruzaba rubaye urwa gatatu ruburanishijwe n’inkiko z’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muhayimana w’imyaka 59 yahungiye mu Bufaransa, aza kubona ubwenegihugu bwaho mu 2010. Yatawe muri yombi mu 2014 i Rouen aho yari afite akazi, ahatwa ibibazo muri iryo perereza ryatangiye mu 2013 nyuma y’ibirego byatanzwe n’Ishyirahamwe ry’imiryango iharanira ko abakoze Jenoside mu Rwanda baburanishwa rikorera mu Bufaransa (CPCR).

Imanza zimaze kuburanishwa n’inkiko z’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside zirimo urwa Pascal Simbikangwa wari umwe mu barinzi ba Habyarimana, wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’urwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira bombi bahoze ari ba Burugumesitiri bakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside.

Abandi babiri ni Laurent Bucyibaruta wari Perefe na Sosthène Munyemana ariko bo ntabwo urukiko rw’ubujurire rurafata umwanzuro ku bihano byabo.

Claude Muhayimana akurikiranywe n'inkiko z'u Bufaransa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .