00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwatanze ikirego kuri muramu wa Bagosora ukekwaho Jenoside

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda uba mu Bufaransa, Isaac Kamali, yarezwe mu rukiko n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kamali ni muramu wa Colonel Bagosora wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, agakatirwa imyaka 35.

Kamali umaze igihe mu Bufaransa wanahawe ubwenegihugu bwaho, guhera mu 2009 yakorwagaho iperereza n’inzego z’ubutabera z’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Umushinjacyaha mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko Kamali akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Majyepfo y’u Rwanda ari naho avuka, nk’uko AFP yabitangaje.

Uyu mugabo uri mu myaka 70, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umukozi wa Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu.

Ubushinjacyaha buvuga ko Kamali atemera ibyaha ashinjwa, nubwo umunyamategeko we atigeze yifuza kuvugana n’itangazamakuru.

Kubera ibyaha yahamijwe n’inkiko mu Rwanda, Kamali yari yarakatiwe urwo gupfa ariko icyo gihano kiza guhindurwa kubera ko mu mategeko y’u Rwanda kitacyemewe.

Ni umwe mu magana y’abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda icyakora u Bufaransa bwanze kumutanga.

Kamali ashinjwa ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .