00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwahaye Ukraine indege za gisirikare zo mu bwoko bwa Mirage 2000-5

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 7 February 2025 saa 08:09
Yasuwe :

U Bufaransa bwohereje indege za gisirikare zo mu bwoko bwa Mirage 2000-5 bwari bwasezeranyije Ukraine, mu kwirinda ko ikirere cyayo cyavogerwa n’u Burusiya bihanganye mu ntambara.

Byatangajwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Sébastien Lecornu, ku wa 6 Gashyantare 2025.

Muri Kamena 2024 ni bwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yari yasezeranyije Ukraine izo ndege, ndetse inasezeranya ab’i Kyiv ko buzanatoza abasirikare ba Ukraine ibijyanye n’uko izo ndege zitwarwa.

Abinyujije kuri X, Minisitiri, Sébastien Lercornu, yavuze ko indege za mbere zoherejwe muri Ukraine ndetse arakomeza ati “Indege za mbere zageze muri Ukraine ndetse zigiye gufasha kurinda ikirere cyayo”.

Mu ndege 26 zo mu bwoko bwa Mirage 2000-5 u Bufaransa bivugwa ko bufite, esheshatu ni zo zagombaga koherezwa muri Ukraine nk’uko raporo ku ngengo y’imari y’Umutwe w’Abadepite ibivuga.

U Bufaransa bwohereje izi ntwaro mu gihe hari ibiganiro bigikomeje bijamije guhosha intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya igiye kumara hafi imyaka itatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .