00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwahagaritse iperereza ku ruhare rw’ingabo zabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 September 2022 saa 12:35
Yasuwe :

Abacamanza bari bari mu iperereza ryo kumenya niba hari ibimenyetso byajyanwa mu rukiko bigaragaza kwanga gutabara kw’ingabo z’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu Bisesero, barihagaritse.

Ibiro Ntaramakuru, AFP kuri uyu wa Gatatu byamenye ko iperereza ryahagaritswe kuko nta bimenyetso, nyuma y’aho imiryango nka IBUKA, Survie, Fédération Internationale Pour les droits humains n’abarokotse batandatu, bari batanze ikirego bashinja ingabo z’icyo gihugu uruhare muri Jenoside.

Iyo miryango yagaragazaga ko ingabo z’u Bufaransa zari muri Opération Turquoise zitatabaye abatutsi bicwaga mu Burengerazuba bushyira Amajyepfo y’u Rwanda, nyamara zari zibifitiye ubushobozi, igifatwa nk’ubufatanyacyaha mu mugambi wa Jenoside.

Abacamanza bagaragaje ko ingabo z’u Bufaransa nta bimenyetso bigaragaza ko zagize uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye muri Jenoside, cyangwa se ngo hagaragazwe ubufasha zaba zarahaye abari bari gukora Jenoside.

Iri perereza ni ryo ryari intangiriro yo kuba urubanza nyarwo rwatangira, abagize uruhare muri ibyo byaha bagahanwa, bivuze ko bitazabaho kuko ikirego cyateshejwe agaciro.

Uyu mwanzuro wari witezwe n’ubundi kuko muri Gicurasi 2021, Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwatangaje ko mu iperereza bwakoze ku basirikare babwo bwasanze nta bimenyetso simusiga bigaragaza ko ingabo z’iki gihugu zari muri ’Opération Turquoise’ zaba zaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa ibindi byaha byibasiye inyokomuntu mu Rwanda.

Nubwo bimeze gutyo, benshi mu barokokeye Jenoside mu Bisesero, bemeza badashidikanya ko ingabo z’icyo gihugu zagize uruhare mu gufasha Leta yakoraga Jenoside.

Ku wa 27 Kamena 1994 ni bwo Abatutsi bari bahungiye mu Bisesero babonye Abafaransa bahatungutse, babasaba kubarinda ariko ntibabatega amatwi, barababwira ngo bakomeze bihishe bazagaruka nyuma y’iminsi itatu baje kubatabara, barabahendahenda ngo bahagume baranga.

Bagitirimuka, haje ibitero byica Abatutsi barenga 4000 muri 6000 birenga bari bahasigaye, nyarama Ingabo z’Abafaransa zari zageze mu Rwanda zitwaje indege z’intambara zirenga 30, abasirikare 2400 n’ibindi bikoresho bihambaye ku buryo iyo baba bazanywe n’ubutabazi bitari bubananire.

Abafaransa ngo basubiye mu Bisesero ku wa 30 Kamena 1994 uwicwa yamaze kwicwa, bafata abakomeretse cyane babajyana mu ndege ntoya i Goma ahitwa i Gituku.

Abafaransa bashinjwa uruhare mu gufasha Leta yakoraga Jenoside mu Bisesero

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .