00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwasubije u Rwanda ubutaka Deutche Welle yakoreragaho

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 31 Gicurasi 2016 saa 03:50
Yasuwe :

Guverinoma y’u Budage yasubije iy’u Rwanda ubutaka n’ibikorwa remezo byari bimaze imyaka 53 bikoreramo Radiyo Mpuzamahanga y’Abadage (Deutche Welle), sitasiyo ya Kigali.

Iyo sitasiyo yari yubatse ku butaka bufite umuzenguruko wa Kilometero enye, buherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Ni sitasiyo yari igizwe n’ibikorwaremezo bitandukanye birimo iminara, ahatunganyirizwa amajwi, inyubako n’ibindi.

Muri uwo muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Gicurasi, Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz, yatangaje ko Deutche Welle itagombaga gukomeza gukoresha ikoranabuhanga rya kera mu myaka 53 ishize, kandi iterambere ry’u Rwanda rwa none ritandukanye n’iryo muri icyo gihe.

Yavuze ko kuba sitasiyo ya Deutche Welle i Kigali ihagaze ntacyo bihungabanyije ku mubano w’ibihugu byombi, kandi umusanzu wayo ushingiye mu gutanga imirimo no kubakira ubushobozi abakozi utazibagirana mu iterambere ry’u Rwanda.

Yagize ati “Ndishimye cyane kuko ni umusanzu ukomeye mu mubano w’ibihugu byombi, u Budage ni inshuti nziza y’u Rwanda kandi bizakomeza gutyo, bukomeze gufasha u Rwanda mu nzira y’itarambere ry’ejo hazaza.”

Deutsche Welle yatangiye gukorera mu Rwanda mu Ukwakira 1963, amasezerano yayo akaba yari ageze ku musozo.

Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubufatanye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Eugene Ngoga, yashimye umusanzu wa Deutche Welle, sitasiyo ya Kigali, by’umwihariko kuba yarafashije mu gutangiza Radio Rwanda, ikayiha ibikorwa remezo biyifasha kumvikana henshi.

Akomeza avuga ko guhererekanya ubutaka bitavuze guhererekanya n’umubano ibihugu byombi bifitanye.

Yagize ati “Ibi ntibikwiye kuba impera ahubwo ni intangiriro yo guhindura imikoranire mu bufatanye kuko u Rwanda n’u Budage birafatanya buri munsi. Dufite byinshi u Rwanda rukeneyemo gutera imbere, dufite n’andi mahirwe badufasha kubyaza umusaruro.”

Deutche Welle izakomeza gukora ibijyanye n’itangazamakuru mu Rwanda nubwo itazongera kubihatangariza.

Ngoga atangaza ko kugeza ubu hataramenyekana ikizakorerwa ku butaka bwariho iyo sitasiyo, ariko ubuyobozi bw’igihugu buzicara bukarebe icyahakorerwa kihakwiriye.

Kuwa 28 Werurwe 2015 nibwo ibiganiro bya Deutche Welle kuri FM byahagaze kumvikana i Kigali.

Icyakora Guverinoma y’u Budage iherutse gutangaza ko yamenyesheje iy’u Rwanda ko amasezerano yarangiye ntigire icyo itangaza ku kuyongera ahubwo igahitamo gusaba ko nta yandi yabaho.

Ibikorwa byatanzwe birimo inyubako Deutche Welle yakoreeragamo, imashini zitanga amazi n’izitanga amashanyarazi, ibikorwaremezo nk’imihanda, keretse iminara ya Radio.

Iminara ya Deutsche Welle i Kigali yayifashaga kumvikana hirya no hino ku Isi, kugeza muri Amerika y’Amajyepfo. Mu mwaka wa 1994 nibwo Deutch Welle yatangiye kumvikana mu Rwanda ku murongo wa FM, mu biganiro byo mu ndimi z’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.

Ibendera rya Deutche Welle ryururutswa
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubufatanye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Eugene Ngoga, asinyira ko u Rwanda rusubijwe ubu butaka
Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .