U Budage bwahaye u Rwanda miliyari 42 Frw arimo azarufasha guhangana n’ubushomeri

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Nzeri 2018 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

U Budage bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 41 z’amayero, asaga miliyari 42 Frw, azarufasha mu guhanga imirimo mishya mu rubyiruko hagamijwe kurwanya ubushomeri.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 19 Nzeri 2018.

Inkunga yatanzwe izakoreshwa mu byiciro bine birimo kwegereza abaturage ubuyobozi no gushyigikira imiyoborere myiza (miliyoni 12€); kunoza imicungire y’umutungo wa leta (miliyoni 9€); kongerera imbaraga imyuga n’ubumenyi ngiro, TVET), (miliyoni 14€) na miliyoni 12€ zizashyirwa mu Kigega cy’u Rwanda cyita ku Bidukikije (FONERWA).

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel yatangaje ko iyi nkunga izafasha u Rwanda gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego muri gahunda ziruganisha ku ntego zarwo zirambye.

Yagize ati “Gahunda y’ubutwererane y’u Budage iteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, igamije guha urubyiruko ubumenyi burufasha kwihangira imirimo isabwa ku isoko; kwegereza abaturage ubuyobozi n’imiyoborere myiza, guteza imbere abikorera n’iterambere ry’imari.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza ko Abanyarwanda badafite akazi ari 16.7%; by’umwihariko mu rubyiruko rungana n’abarenga 70 mu gihugu (hagati y’imyaka 16-30) ubushomeri buri kuri 21 %.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko amasezerano agaragaza imikoranire y’ibihugu byombi.

Ati “Imikoranire dusanzwe dufitanye n’aya masezerano tumaze gusinya arashimangira umubano dufitanye.”

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste yashimye uruhare rw’u Rwanda mu mikoranire ya guverinoma, abikorera na sosiyete sivile mu nzira igana ku ntego z’iterambere rirambye.

Yagize ati “U Budage buri kwibanda ku kunoza imikoranire na Afurika. Abakuru b’ibihugu kuri uyu mugabane bazahurira mu Nama ya G20 izahabera mu Ukwakira 2018. Chancelor yasuye ibihugu bitandukanye ku mugabane ndetse azaza no mu Rwanda umunsi umwe.”

Ambasaderi Dr Peter yavuze ko inkunga u Rwanda rwahawe itazakenera inyungu ndetse yizeye ko izarufasha gukomeza kwiyubaka.

Yagize ati “Umugambi wa Perezida Kagame wo kwigenga ku nkunga zitangwa turawishimira.”

Umubano w’u Rwanda n’u Budage watangiye mu 1963. Inkunga zitangwa n’iki gihugu zinyuzwa mu mishinga y’iterambere ya GIZ na KFW.

Imibare yo mu 2017 igaragaza ko kuva Intara Rhenanie Palatinat itangiye ubufatanye n’u Rwanda mu 1982, yatanze miliyoni zisaga 100€.

Buri myaka itatu, Guverinoma z’ibihugu byombi ziganira ku mikoranire mu iterambere. Iheruka yo mu 2017-2019 yabereye mu i Kigali ku wa 17-18 Gicurasi 2017.

U Budage butera inkunga mu bijyanye na TVET, iyubakwa ry’ibigo nderabuzima, amasoko, amashuri n’imihanda, gutanga amashanyarazi, guca amaterasi, ikoranabuhanga n’ishoramari, aho kugeza ubu hari ibigo 25 by’ishoramari bikorera mu Rwanda birimo Strawtec, AB Bank, Mobisol n’ibindi.

Abayobozi bombi bashyira umukono ku masezerano u Budage bwahereyemo u Rwanda inkunga ya miliyari 42 Frw
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel na Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel yatangaje ko iyi nkunga izafasha u Rwanda gukomeza kubaka ubushobozi bw’inzego
Ambasaderi w'u Budage mu Rwanda, Dr Peter Woeste yashimye uruhare rw’igihugu muri gahunda ziganisha ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs)
Imishinga y’iterambere ya GIZ na KFW inyuzwamo inkunga itangwa n'u Budage yari ihagarariwe mu isinywa ry'aya masezerano

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza